Abasirikare b’Ababirigi ntibatereranye Abatutsi gusa ahubwo babashyikirije abicanyi – Min. Nduhungirehe

Posted by

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuvuga ko Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) zatereranye Abatutsi ari ukoroshya inyito kuko ahubwo ibyo bakoze ari kubashyikiriza abicanyi.

Yabivuze ku wa 11 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi baguye muri ETO Kucukiro ubwo ingabo z’Ababiligi zari mu Butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) zavaga mu Rwanda zigasiga Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho mu menyo y’Interahamwe.

Nduhungirehe agaragaza ko ubundi nta musirikare w’umwuga wakora ibikorwa nk’ibyo izo ngabo zakoze mu Rwanda.

Ati “Rimwe na rimwe tujya tubyoroshya kuko kuvuga ko ingabo z’ababiligi zatererenye Abatutsi tuba tubyoroheje. Kuko igihe izo ngabo zahabwaga amategeko yo kuva muri ETO bakazinga ibikoresho byabo n’imbwa zabo, icyo gihe hanze ya ETO hari Interahamwe zizunguza imihoro. Umusirikare wese w’umwuga uboye icyo gikorwa yarangiza akagenda asize abasivile, abona abicanyi, abona imihoro ntabwo ari gutererana Abatutsi ahubwo ni kubashyikiriza abicanyi.”

Yavuze icyo gikowa kiri mu byerekana uruhare rw’ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bitatangiye mu 1994, ahubwo uruhare rwayo ruhera igihe abakoloni bageraga mu Rwanda cyane cyane Ababiligi ari na bo bacengeje politiki y’amacakubiri mu Banyarwanda.

Nduhungirehe yasobanuye ko uruhare rw’iyi miryango rugaragarira mu byiciro bitatu by’ingenzi.

Icya mbere cyari politiki y’amacakubiri yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi, aho bigishije amoko ndetse na gahunda zo gutanya Abanyarwanda kugira ngo babayobore.

Abakoloni kandi bakomeje kwigisha no gushyigikira umugambi wo kwica Abatutsi uherereye muri 1959 babyitirira gukuraho ingoma ya Cyami.

Byakomeje no mu myaka ya 1961 kugeza 1963 ari na bwo habayeho icyo bise Jenoside bwa mbere mu Rwanda kuko hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 abandi benshi barahunga, kandi icyo gihe ingabo z’Ababiligi zabigizemo uruhare.

Icyiciro cya kabiri cyari gutegura Jenoside nyirizina, aho uhereye mu 1990 ubwo ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, mu Rwanda hoherejwe ingabo nyinshi zirimo iz’Abafaransa zagumye mu Rwanda zigatangira gutoza interahamwe ndetse n’ingabo z’u Rwanda (EX-FAR).

Amb Nduhungirehe yagaragaje ko icyo gihe hatanzwe raporo nyinshi n’ingabo zari mu Rwanda harimo n’izatanzwe na Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni icyo gihe asaba kongererwa ingabo n’ibikoresho agahagarika umugambi wa Jenoside ariko Loni ikamubera ibamba.

Ati “Ku wa 11 Mutarama yohereje ibimenyetso abwira umuryango w’Abibumbye ko hari umutangabuhamya uvuga ko i Kigali hari intwaro ziteganywa gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashakaga guhabwa uburenganzira bwo kujya gukuraho izo ntwaro ariko uwari uhagarariye ubutumwa bw’amahoro icyo gihe yamubwiye kujya kubibwira Perezida Habyirimana. Kubibwira uwariho ategura Jenoside ko babimenye, ubwo nabwo ni ubugwari bwa Loni.”

Jenoside yaje kuba ariko Loni ikomeza kugambanira Abatutsi kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo gukura ingabo zabo mu Rwanda.

Ati “Taliki ya 21 Mata akanama k’umutekano ka Loni kafashe umwanzuro 912 gafata icyemezo ko aho kugira ngo gatabare, gafata icyemezo cyo kuvana ingabo za MINUAR mu Rwanda. Ziva ku 2548 zigera kuri 270. Icyo gihe igihugu cyose cyari imiborogo hari kuba Jenoside ariko umuryango wa Loni washyiriweho kurwanya ubwicanyi nk’ubwo ubona ko igikwiye ari gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu.”

Ikiciro cya gatatu cyari gutanga ubutabera no kwemeza ko mu Rwanda habereye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyagoye u Rwanda cyane kuko ibihugu by’ibihangange bitashakaga ko yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babyitaga Jenoside yakorewe mu Rwanda.

Kugira ngo itariki ya 7 Mata yemerwe nk’umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakore Abatutsi mu 1994 byatwaye imyaka 26 kuko wemejwe bidasubirwaho mu 2020.

Nduhungirehe yasabye urubyiruko kuzirikana ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi ari inshingano zarwo kuyirwanya.

Ati “Abanyarwanda bose ntabwo barabohoka, hari urubyiruko cyane ururi hanze y’u Rwanda rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndasaba urubyiruko bagenzi babo kubigisha byaba ngombwa bagahangana nabo bakababwira ukuri.”

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka, Walk to Remember, no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro bakaza kwicirwa i Nyanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *