Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • FARDC na Wazalendo basubiranyemo bararasana bamwe barapfa

    Ubushyamirane hagati y’ingabo za Congo FARDC na Wazalendo bwafashe intera ikomeye. Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye. Ibi byabereye ahitwa Lac-Vert ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare nk’uko Bwiza ibivuga. Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo, yavuze ko abasirikare batatu ba Congo bapfuye, ku ruhande rwa Wazalendo hapfa babiri. Yagize ati:…

  • Kylian Mbappe yamaze gusinyira Real Madrid

    Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kiratangaza ko ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Kylian Mbappé amasezerano y’imyaka itanu azageza muri 2029 ariko akzatangira mu mwaka w’imikino utaha. Mbappe yamaze gutera umugongo Arsenal na Liverpool zamwifuzaga asinyira ikipe ya Real Madrid yahoze ari inzozi ze. Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi asoje amasezerano ye muri…

  • U Rwanda rwasubije Amerika yarushinje gufasha M23 runamagana imyitwarire ya Leta ya RDC

    U Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutesha agaciro amasezerano ya Luanda na Nairobi mu gukemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rivuga ko DRC ikomeje gukorana nkana n’Umutwe wa FDLR, rigashimagira ko u Rwanda rutazahwema gukora ibishoboka byose ngo…

  • Umugabo wanjye yageze aho ankubitira imbere y’abana agahora anambwira ko azanyica – Agahinda ka Mama Queen

    Umugore niwe mutima w’urugo kandi niwe umenya ubuzima bwabarurimo hafi ya bose kuko niwe uhaha mu gihe yahawe iposho n’umugabo we.Uyu mugore yagaragaje ko bayeho nabi cyane , agaragaza ko mu by’ukuri yari agiye gusazwa n’umugabo we. Yaagize ati: ”Igihe kimwe cyarageraga akimana ibintu  byose byose, mbese ntihagire na kimwe tubonaho kuburyo nta namafunguro…

  • Hamenyekanye impamvu hari abavuga ko barangije kwiga ubuvuzi ariko ntibabone akazi

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuvuzi (RBC), Julien M. Niyingabira, yatangaje ko hari abantu 200 bavuga ko barangije mu buvuzi ariko batarahabwa akazi kubera impamvu zirimo gutsindwa ibizamini by’urugaga n’impamyabumenyi bikekwa ko ari impimbano. Ibi uyu yabitangarije ku rubuga X ubwo yasubizaga umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph wibazaga impamvu hari umubare munini…

  • FARDC yamennye imbunda n’abasirikare i GOMA kugirango bahagarike M23

    Igisirikare cya Leta ya RDC aricyo FARDC gifatanyije na FDLR,Abacancuro,Ingabo z’u Burundi na Wazalendo,biravgwa ko basutse intwaro zikomeye i Goma kugira ngo bayirinde gufatwa na M23. Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, avuga ko FARDC yamaze kuzana abasirikare benshi guhangana na M23 ndetse ngo na MONUSCO yamaze kubiyungaho. Bivugwa…