Hakomeje kwibazwa byinshi ku rupfu rw’umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux
•
Urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu Kigo cya Lycée Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali rukomeje guteza urujijo, nyuma y’ikwirakwira ry’inkuru z’uko yaba yarimwe uruhushya n’ubuyobozi bw’icyo kigo kugira ngo ajye kwivuza, uko kumutindana bikamuviramo kubura ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko koko…
Wari uzi ko hariho ‘cotex’ z’abagabo n’ubwo batajya mu mihango nk’abagore?
•
Ushobora kuba umenyereye ko hari ‘cotex’ z’abagore n’abakobwa bifashisha mu gihe cy’imihango, ukaba wakwibwira ko hatari n’iz’igitsina gabo kuko batayijyamo. Oya! Na zo zirahari. Izi ‘cotex’ zifashishwa cyane n’ab’igitsina gabo bafite uburwayi bushobora gutuma binyarira batabishaka, ufite ubwo burwayi akazifashisha mu gutangira izo nkari. Izi ‘cotex’ ntizikwiye kwitiranwa na ‘pampers’ zifashishwa n’abantu bakuru zigaragara…
Ibitangaje ku muhanzi John B Singleton wakubiswe n’inkuba afite amezi 7
•
Byiringiro John Singelton, ni umwe mu bahanzi babarizwa mu biganza bya Kina Music ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamurokoye urupfu ubwo yari afite amezi arindwi. Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari afite amezi arindwi inkuba yakubise ububyeyi we wari umukikiye iramuhitana we n’abavandimwe be…
AFCON2024: Cote d’Ivoire yatabawe, Tanzania izinga ibikapu
•
Maroc yafashije Côte d’Ivoire kuguma mu Gikombe cya Afurika no gukina 1/8 nyuma yo gutsinda Zambia igitego 1-0 ku wa Gatatu. Ku wa 24 Mutarama ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika cya 2023, hakina amakipe yo mu Itsinda E na F. Mu Itsinda F, Zambia yari ikeneye inota ryari gutuma Côte d’Ivoire…
Indege yari itwaye imfungwa z’intambara z’abanya-Ukraine yarashwe bose bahasiga ubuzima
•
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje u Burusiya gukina n’ubuzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine nyuma y’indege yarashwe igeze hafi y’umupaka w’iki gihugu, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima. Zelenskyy yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, hakamenyekana uwarashe indege Il-76 yari itwaye imfungwa z’intambara 65 z’Abanya-Ukraine, abagize itsinda ry’abapilote b’u Burusiya batandatu n’abarinzi batatu. Iyi ndege yarashwe kuwa…
M23 yazamuye mu mapeti benshi mu basirikare bayo
•
Perezida w’Umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo abofisiye bakuru icyenda. Nk’uko bigaragara mu itangazo Bisimwa yashyizeho umukono, Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel. Abofisiye bari bafite ipeti rya Major barimo Willy…