Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Ibintu bine bisobanura imibereho ya Perezida Kagame mu miyoborere

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye yize amasomo menshi, ariko ko ahora azirikana ane muri yo ashingiye ku mibereho itangaje ya Perezida Paul Kagame. Yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda yahuriyemo n’Umuyobozi akaba n’Uwashinze Ikigo Muhisimbi –…

  • Ifoto ya Perezida Kagame na Madamu ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

    Perezida Paul Kagame yatangije Umushyikirano ku nshuro ya 19 atangaza byinshi bigaragaza ishusho rusange y’igihugu. Ifoto yafashwe ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi. Umushyikirano ni imwe muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zagiye zigira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingutu. Imyanzuro ifatirwamo igira uruhare mu…

  • M23 yatangaje ko yahanuye Drone 1 muri 3 zari zimaze iminsi zibazengereza

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe “wahanuye drone imwe” muri eshatu za leta zari zimaze iminsi zibazengereza. M23 yavuze ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze gushyikirana nabo nubwo abayobozi b’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga babisabye ariko we agahitamo inzira y’intambara. Uyu mutwe wavuze ko Tshisekedi Tshilombo yaguze drones 3 z’intambara yizeye ko azarangiza…

  • Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye Tshisekedi na Ndayishimiye baheruka guhiga guhindura ibintu mu Rwanda

    Perezida Kagame yabwiye Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baheruka kwigamba ko bagiye gukora impinduka mu Rwanda ko bakwiriye kubanza kuzikora iwabo ndetse anaberurira ko batabishobora. Perezida Kagame yavuze ko abaperezida yavuzeho ejo [Uwo mu majyepfo no mu Burengezaba] bariho nk’abo mu myaka ya kera bagitekereza ko amoko,ivangura n’ibindi nk’inkingi ya politiki. Yavuze ko aba birirwa…

  • Rulindo: Abayobozi 6 bari batawe muri yombi bakarekurwa beguye

    Abayobozi batandatu bahoze bakora mu Karere ka Rulindo, bamwe bakimurirwa ahandi ariko bakaza gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagashyikirizwa Ubushinjacyaha n’urukiko, bakarekurwa by’agateganyo, bamaze gusezera ku mirimo yabo bakoraga. Amakuru y’uko abo bayobozi basezeye ku mirimo yabo yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ariko nta rwego rwigeze…

  • Perezida Kagame yahishuye icyatumye ahagarika kujya kureba Amavubi

    Perezida Kagame yavuze ko ababa mu mupira w’amaguru aribo bamuciye kujya kureba imikino y’amavubi kubera ibikorwa by’umwanda birimo amarozi,ruswa n’ibindi. Ibi Perezida yabivugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 aho yari asabwe kongera kugaruka gushyigikira ’Amavubi’nkuko yabikoraga kera. Ubwo yari ahawe ijambo,umutoza wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa, yasabye ko hashyirwa imbaraga…