Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Kigali: Hashyizweho uburyo buzorohereza abagenzi bajya mu ntara kubona imodoka mu minsi y’Ubunani

    Umujyi wa Kigali washyizeho ahantu hihariye hazategerwa imodoka n’abagenzi bagana mu ntara mu rwego rwo koroshya ingendo mu bihe by’iminsi mikuru. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko tariki 30-31 Ukuboza mu 2023, abazatega imodoka ziberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro (unyuze i Karongi), bazazifatira kuri Kigali…

  • RDC: Benshi mu bari mu myigaragambyo yo kwamagana amatora bakomeretse

    Abantu benshi bakomeretse ubwo abantu babarirwa mu magana bigaragambyaga kuri uyu wa gatatu mu mihanda ya Kinshasa bamagana “imitegurire mibi y’amatora ya Perezida aherutse” muri RDC. Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko abantu barenga 10 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo. Iyo myigaragambyo yahamagawe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta y’iki gihugu. Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu…

  • Havumbuwe ikoranabuhanga rizajya rifasha umuntu kumenya ubuzima azanyuramo mu minsi iri imbere ndetse n’igihe azapfira

    Abashakashatsi bo muri Denmark bavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwiswe “Life2vec” bushobora kugaragaza ibihe byaranze ubuzima bw’umuntu n’igihe ashobora kuzapfira. Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko mu gihe Life2vec ikoresha amakuru atomoye yerekeye uko umuntu ariho mu bihe by’ubu, igaragaza ibyo azahitamo gukora mu bihe bizaza n’uko ubuzima bwe bwose buzagenda kugeza apfuye. Umwarimu muri…

  • Dore ibyiza bitangaje byo gukundana n’umuntu mukorana

    Gukunda cyangwa gukundwa n’uwo mukorana mu kazi kamwe bikunze kutavugwaho rumwe ndetse bamwe bakavuga ko igikuba cyacitse igihe abakozi bakorana bagiranye ubushuti bwimbitse. Umukozi ashobora gukundana n’uwo bakorana, umukoresha agakunda umukozi, umukozi agakunda umukoresha, cyangwa n’abandi. Abahanga mu gusobanura ibijyanye n’amarangamutima bavuga ko urukundo rujya aho rushaka. Nyamara abandi bavuga ko bitewe n’uwo wakunze…

  • Hamenyekanye akayabo Israel Mbonyi yasaruye mu gitaramo aheruka gukora

    Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashimangiye ko ari umuhanzi byoroshye kuzagera ku bigwi bye imbere y’ibihumbi birenga 10 byari biteraniye muri BK Arena. Habura iminsi ibiri ngo itariki ya 25 Ukuboza 2023 igere y’igitaramo nyir’izina cya Israel Mbonyi, ‘Icyambu Live Concert Edition 2’ yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe agaragaraza ko amatike yamaze gushira. Bivuze ko imyanya…

  • Babitangiye ari Ikirori birangira bibaye Ikiriyo! Abana barwaniye impano za Noheli bivugana umuvandimwe

    Muri Amerika muri Leta ya Florida hakomeje kuvugwa inkuru y’akababaro, aho abahungu babiri b’abavandimwe batarageza imyaka 20 batawe muri yombi nyuma y’uko umwe muri bo arashe mushiki wabo agapfa mu makimbirane yavuye ku mpano za Noheli. Uyu mushiki wabo w’imyaka 23 yarashwe mu gatuza n’umwe muri basaza be mu gihe kandi yari afite umwana…