Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Yiyamamaza, Tshisekedi yavuze uko azarasa Kigali, Kagame akarara mu Ishyamba, abantu bamuha urw’amenyo

    Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze amagambo akomeye mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mugoroba aho yavuze ko “igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma”. Mu kwiyamamaza kwe, Tshisekedi yagiye agaruka ku ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye ashinja ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Ibyo u Rwanda…

  • Impanuka ikomeye y’iturika ry’ibikomoka kuri Peterori yahitanye abantu umunani

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, I Conakry muri Guinea Conakry, habaye impanuka idasanzwe y’akagunguru ka Petelori katuritse, ihitana abantu umunani, ikomeretsa abandi 84. Nyuma y’iyi mpanuka yabaye, Inzego z’umutekano muri iki Gihugu, zavuze ko iri turika ryabereye mu mujyi rwagati wa Conakry, ahabikwa Petelori ituruka mu mahanga, ikaba…

  • Dore uburyo 5 bworoshye wakoresha ukigarurira burundu umutima w’uwo ukunda

    Umuntu uwo ariwe wese ufite umuntu akunda cyane kandi akaba yifuza katamutakaza. Ahorana ikibazo cyo kumenya ikintu nyakuri umukunzi we yishimira ku buryo yajya akimukorera kenshi gashoboka ngo urukundo rwabo rukure. Menya uburyo wakoresha ugatonesha umukunzi wawe binyuze mu ngingo 5 ‘The 5 love languages’. Kuri iyi Isi nta muntu utifuza gukundwa cyangwa ngo…

  • Ubwo Moïse Katumbi yiyamamarizaga i Katanga yibasiye bikomeye Tshisekedi bahanganye

    Imbere y’abamukunzi be bensi mu ntara ya Katanga yabereye Guverineri, Moïse Katumbi yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaranzwe n’ibikorwa bibi bitandukanye bityo buzahabwa ikarita itukura mu matora ari hafi. Ibi Katumbi yabitangaje ku wa gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023 ubwo yiyamamarizaga i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika…

  • Perezida Ruto yateye utwatsi ubusabe bwa Tshisekedi

    Perezida wa Kenya, William Ruto yashwishurije Leta ya RDC yari yasabye ko Corneille Nangaa uherutse gushinga ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi atabwa muri yombi. Ruto yavuze ko adashobora guta muri yombi umuntu amuziza gusohora itangazo. Yabwiye Congo ko niba ishaka kwirukana ambasaderi wa Kenya, ifite uburenganzira bwo kubikora. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro…

  • Kim Jong Un yongeye gukanga Amerika

    Korea ya Ruguru yarashe igikekwa ko ari igisasu cya misire cyambukiranya imigabane, kikaba cyari icya kabiri kirekuwe mu masaha make. Ibi bibaye nyuma y’inama yahuje abategetsi bashinzwe ingabo ba Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize muri gahunda yo gusubiramo imyiteguro yo gusubiza igitero cya nikleyeri cyava muri Korea ya…