Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Luvumbu yashimishije abafana nabo baramugororera

    Kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga yafashije Rayon Sports gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona utarabereye igihe,byatumye abafana b’iyi kipe bamwigaragariza. Luvumbu uhagaze neza cyane muri Rayon Sports,yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 89 ndetse yagize umukino mwiza cyane akora ku mutima abafana. Ubwo umukino wari urangiye,Luvumbu yahamagawe n’Aba-Rayons…

  • Danny Usengimana yahishuye ko hari ikipe yamutesheje amahirwe yo gukina i Burayi

    Rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniye amakipe akomeye atandukanye yo mu Rwanda, Danny Usengimana yahishuye ko hari ikipe yamubujije amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya FC Nantes ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa kandi nta n’amasezano ayifitiye. Ibi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Danny Usengimana kuri ubu…

  • Dore ibintu 7 utagomba guhira ngo ushyire mu cyumba uraramo

    Kuva kera na kare hariho umugani uvuga ngo ‘Isuku igira isoko’, kandi ngo ‘Isuku ni isoko y’ubuzima’. Burya kugira ngo isuku ibeho, ntibisaba gukubura gusa cyangwa gukoropa ahubwo binasaba uburyo buboneye bwo kubika buri kintu mu mwanya wacyo. Iyo bigeze ku isuku yo mu nzu rero abantu benshi birabagora kuko usanga kuri bamwe icyakabaye…

  • IGP Namuhoranye, Min. Ugirashebuja na Col (rtd) Ruhunga, bitabiriye Inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari kumwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, bitabiriye Inteko rusange ya 91 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ibera i Vienne muri Autriche.   Mu bitabiriye iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa…

  • Abandi banyeshuri baturutse muri Sudan bageze i Kigali aho baje gukomereza amsomo ya Kaminuza mu Rwanda

    Kuva mu kwezi kwa kane igihugu cya Sudan kiri mu ntambara hagati y’abajenerari babiri, Abdel Fattah al-Burhan ugaba ingabo z’igihugu (SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, umukuru w’ingabo z’umutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF), rimwe mu mashuri ya Kaminuza ryafashwe bunyago maze rigirwa ibirindiro bya gisirikari bituma abigiragamo…

  • EU yasabye Leta ya RDC kwemera kunywa umuti usharira ku kibazo cyayo na M23

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko ingufu za gisirikare iri gukoresha kuri M23 ntacyo zizageraho. Uyisaba gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi. EU yaburiye RDC binyuze mu kiganiro cyo kuri telefoni intumwa yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Josep Borrell aheruka kugirana na Minisitiri…