Perezida Tshisekedi yaba agiye guhindura ibitekerezo nyuma y’uruzinduko rw’ushinzwe Ubutasi muri Amerika yagiriye mu Rwanda no muri RDC
•
Perezida Kagame yakiriye anagirana ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines, wagiriye uruzinduko mu Rwanda ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byubaka byibanze ku buryo bwo guhosha imvururu no gushaka umuti w’ibibazo bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…
Musanze: Imodoka yaguye hejuru y’inzu
•
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yavaga i Musanze yerekeza kuri Mukungwa, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, iyo modoka na yo irangirika. Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 21 Ugushyingo 2023 ubwo iyo modoka yari ivuye mu mujyi wa Musanze, yageze ahazwi nko ku Gacuri, mu Mudugudu wa Bwuzure, Akagari ka Cyabararika, Umurenge…
Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, ukuriye ubutasi yahuye na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi
•
Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za America, Madamu Avril Haines; nyuma yo guhura akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yahuye na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, baganira ku gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda,…
Ntibisanzwe! Imihoro ya Kajugujugu yatemye umwarimukazi wafataga ibizamini ahita apfa
•
Mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru y’umwarimu utatangajwe amazina ye witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ubwo yari hafi ya kajugujugu igiye guhaguruka imukubita imihoro yayo ahita apfa. Ngo ubwo iyi kajugujugu yarigiye guhaguruka yamukubise imihoro yayo mu mutwe ahita yitaba Imana. Aya makuru yamejwe n’umwe mu bayobozi…
Mu karere ka Gicumbi, umusore yitendetse ku modoka igenda, shoferi ntiyabimenya, ariko ibyamubayeho ni agahomamunwa
•
Mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove wo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 mu masaha ya saa tatu z’umugoroba, umusore w’imyaka 33 y’amavuko yitendetse ku modoka irimo igenda, arahanuka akubita umutwe muri kaburimbo ahita apfa. Amakuru avuga ko umusore witwa Turatsinze Jean Claude w’…
Amavubi yanyagiye ikipe ya Afurika y’Epfo, ahinduka indirimbo mu bafana
•
Ikipe y’igihugu ’Amavubi’yiyunze n’abakunzi bayo nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda C mu Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye,warangiye Amavubi yaherukaga gutsinda muri 2021 atsinze kandi yakinnye neza. Amavubi yatangiye umukino ari hejuru cyane ko ikibuga cyari cyuzuye…