M23 yahanuye indege kabuhariwe mu ntambara ya FARDC
•
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuva mu gicuku cyo kuri uyu wa 08 bishyira kuwa 09 Ugushyingo mu masaha ya saa sita z’ijoro wagabweho ibitero bikomeye muduce twa Kabati,Ferme ya Kabila no mu gace ka Budurira . Ni intambara yifashishijwemo n’indege za FARDC, byaje kugeza mu masaha ya mu gitondo imwe muri izi ndege irashwe…
Abakobwa: Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umusore agiye kugusaba kumubera umugore
•
Abantu benshi bari mu rukundo bakunze kugorwa no kumenya igihe gikwiye cyo gushyira hamwe umubano wabo ngo bafate umwanzuro wo kurushinga, babe umwe bafatanye urugendo rw’ubuzima babyare, barere bari kumwe nk’umugore n’umugabo. Bitewe n’igihe waba umaze ukundana n’umukunzi wawe, bishobora kugera igihe ukumva ko umubano wanyu mwembi utakiri uwo gusezeranaho ngo umwe age iwabo…
Manchester United yahuriye n’uruva gusenya muri Denmark naho Arsenal na Real Madrid zikatisha tiicket
•
Real Madrid na Arsenal zakatishije itike za 1/8 naho Manchester United ibohwa na Copenhagen mu mikino yo ku munsi wa 4 w’amatsinda ya UEFA Champions League. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo imikino ya Champions League yakomeje gukinwa nyuma yuko imwe ibaye ejo kuwa Kabiri. Saa moya n’iminota 45 ni bwo iya mbere yakinwe…
Abagabo 2 batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya perezida yari ahishe mu rwuri
•
Abagabo bo muri Afurika y’Epfo batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida Cyril Ramaphosa yari abitse mu mwenda w’intebe iri mu rwuri rwe ruherereye ahitwa Phala Phala. Mu mwaka wa 2020, amafaranga ya Perezida wa Afurika y’Epfo yari mu rwuri rwe yaribwe hanyuma batangira guhiga bukware abakekwagaho kwiba ayo mafaranga yari yarabitswe muri…
Ibyatangiye ari Filimi bibaye impamo! Kanimba na Soleil bamamaye muri Bamenya bagiye gukora ubukwe
•
Uwase Delphine wamenye nka Soleil na Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba, bamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’ itambuka ku muyoboro wa Youtube, baritegura gukora ubukwe mu muhango uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2023. Soleil yemereye yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko kuri iriya tariki azatangira urugendo rushya n’umukunzi we rwo kubana byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana…
Perezida Ndayishimiye yababajwe n’Abarundi basuzuguye igitekerezo cye
•
Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yanenze Abarundi bamwe na bamwe basuzugura gahunda yazanye ijyanye no korora inkwavu mu gihugu cyose. Perezida Ndayishimiye yabwiye abaturage ko bareka iyo myumvire yo gusuzugura ibyo ubuyobozi buba bwavuze kuko batazi ikiba kizavamo keretse Imana yonyine ari nayo yashyizwe imbere mu gihugu. Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Muyinga…