Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Visi Perezida wa malawi yahitanwe n’impanuka y’indege

    Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko Visi Perezida Saulos Chilima n’abagenzi bose bari bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze kuva ku wa mbere “bapfuye icyikubita hasi”. Yavuze ko ibisigazwa by’iyo ndege byasanzwe hafi y’umusozi “byashwanyaguritse burundu”, nta warokotse. Visi Perezida Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari bari mu ndege mu gitondo…

  • Umwana w’umukobwa yaroze abanyeshyuri bagenzi be my isosi n’umuceri

    Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe mu gihugu cya Zimbabwe mu gace ka Mashonalanda, barwariye mu bitaro, aho barembejwe no kuruka cyane, nyuma yo gushinja mugenzi wabo bitaga inshuti magara, nyuma yo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo. Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya…

  • Kanseri yo mu muhogo yica vuba, Irinde ibi bintu bitatu kugirango urokore ubuzima bwawe

    Kanseri yo mu muhogo ni indwara ikomeye cyane kandi ishobora guhitana ubuzima, bisaba kwisuzumisha no kuvurwa vuba. N’ubwo hari ibintu bitandukanye bishobora gutera kanseri yo mu muhogo, hari ibintu bitatu by’ingenzi abantu bashobora kwirinda kugira ngo bagabanye ibyago byabo kandi bishobora kurokora ubuzima bwabo: 1. (Gukoresha itabi)cyangwa Ku nywa itabi: kunywa itabi no kurihererekanya…

  • Umuyisilamu yiyahuriye mu rugendo rutagatifu i Maka

    Umunya Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, bivugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia,agye mu rugendo rutagatifu i Maka. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024. Yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse…

  • Bakorewe ibirori byo gusoza amasomo nyuma y’imyaka 50 bisubitswe

    Imyaka 50 nyuma yuko kuburira ko inkubi y’umuyaga ukaze wa serwakira yari igiye kwaduka, bigatuma haburizwamo bitunguranye ibirori byo gusoza amasomo by’abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi wa Moore muri leta ya Oklahoma, muri Amerika, abo banyeshuri barangije mu mwaka 1974 bashyize batambukana ishema imbere y’imbaga, bafata impamyabumenyi (diplômes) zabo. Ku wa…

  • Umugore wari waburiwe irengero bamusanze mu nda y’uruziramire

    Umugore witwa Farida wo muri Indonesia yaburiwe irengero ubwo yari agiye gucuruza ariko abagize umuryango we bagategereza ko ataha bagaheba, byatumye bashakisha birangira babonye uruziramire barusatuye bamusangamo. Abaturage bo mu gace Farida atuyemo, babonye uru ruziramire rufite inda nini barayisatura basangamo uyu mugore w’imyaka 50, yambaye uko yagiye. Uyu mugore yaburiwe irengero kuwa Kane,…