Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Padiri Buhanga Jean Claude yaguye mu mpanuka y’imodoka

    Padiri Jean-Claude Buhanga wayoboraga Paruwasi ya Cyahinda muri Diyoseze ya Butare yaguye mu mpanuka y’imodoka uyu munsi, hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.   . Padiri Jean-Claude Buhanga yagonzwe n’ikamyo . Ikamyo y’abashinwa yagonze imodoka ya Padiri Jean-Claude Buhanga . Impanuka ikomeye yahitanye Padiri Jean-Claude Buhanga   Amakuru aravuga ko uyu mupadiri yabonye ikamyo y’Abashinwa mu zikora…

  • Perezida Kagame yahishuye impamvu u Rwanda rwohereje igitaraganya “Special Force” muri Centrafrique

    Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra bagiranye n’abanyamakuru bibanze ku mubano w’ibihugu byombi uhagaze neza muri iyi minsi n’ibikubiye mu masezerano basinye.   Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu yatumye u Rwanda rwohereza ingabo zidasanzwe muri Centrafriue kandi rusanzwe rufiteyo izindi nyinshi.   Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka…

  • Byamaze kwemezwa ko Lionel Messi yatandukanye burundu na FC Barcelone

    Umunyabigwi akaba yari na kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yamaze gutandukana n’iyi kipe yakoreyemo amateka akomeye nyuma yo kunanirwa kumuha ibyo yifuza bitewe n’ikibazo cy’ubukungu ifite.   Nubwo ikipe n’umukinnyi bari bamaze kumvikana ndetse bamaze no kumvikana ku mafaranga, byaje guhinduka ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’ubukungu ikipe ifite kitatuma ibasha…

  • Ntibisanzwe: Umwana yavutse atwite impanga 2 abaganga bazimukuramo banahishura uko byagenze

    Abaganga mu bitaro byitwa Assuta Medical Center biri ahitwa Ashod muri Israel bakuye insoro (embryos) ebyiri zari zirimo gukurira mu mwana w’umukobwa wari umaze kuvuka.   Ibi byabaye mu ntangiriro za Nyakanga bizwi mu buvuzi nka fetus-in-fetu, nk’uko Times of Israel yabigarutseho. Uyobora agace kita ku bana mu Bitaro bya Assuta, Omer Globus, avuga…

  • Mangwende werekanwe nk’umukinnyi wa FAR Rabat yagize icyo atangaza

    Myugaruro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yatangaje ko yiteguye guha FAR Rabat ibyo afite byose, nyuma yo kumwerekana nk’umukinnyi wayo mushya. . Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yerekanwe nk’umukinnyi wa FAR Rabat . Ibyishimo bya Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende uri mu ikipe ya FAR Rabat . Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende azajya ahembwa asaga miliyoni 5 z’amanyarwanda buri kwezi . Imanishimwe…

  • Umugabo yatwikiye umugore we mu nzu bapfa akabariro

    Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Uganda, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w’imyaka 35, kuko yanze batera akabariro ndetse akamwima ibiryo. Kwesiga w’imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, akeka ko ari mu nzu. Ku bw’amahirwe,…