-
Mozambique: Perezida Nyusi yashimiye ingabo za RDF zamufashije gukubita incuro inyeshyamba
•
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera akazi kadanzwe zikomeje gukora mu ntara ya Cabo Delgado, ashimangira ko nta kiguzi gishobora kugira akazi ziri gukora. Perezida Nyusi yabigarutseho ejo ku Cyumweru, mu ijambo yagejeje ku banya-Mozambique risobanura aho Leta igeze ikemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije amajyaruguru y’igihugu. Perezida Nyusi yavuze ko…
-
Rwanda: Habonetse ubwoko bwa Covid-19 butazwi
•
Mu bipimo 242 byo gushaka amoko ya Covid19 ari mu Rwanda habonetsemo ubwoko butazwi bw’iyi virus buri ku kigero cya 5.4%, nk’uko Imibare iva muri Minisiteri y’Ubuzima ibyerekana. Ubwoko bwiganje cyane ni Delta, bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, iri ku gipimo cya 56.6%, nk’uko Minisitiri Dr Daniel Ngamije yabivuze mu kiganiro kuri televiziyo…
-
Muhanga: Gitifu wavuzweho gutuma Mudugudu kwaka ruswa yabaye umwere Mudugudu akatirwa gufungwa
•
Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu kagali ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, yagizwe umwere ku cyaha cy’ubushukanyi yari akurikiranyweho, mu gihe Nshimiyimana Pierre, Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 z’amafaranga yu Rwanda.…
-
Platini yasubije abamunenze nyuma yo kwibaruka hashize amezi 4 gusa arushinze anahishura icyo yabwiye umugore we nyuma yo kubyara
•
Nyuma y’uko amafoto y’ubukwe bwa Platini agiye hanze, bamwe bavuze ko umugore we Ingabire Olivia atwite inda nkuru abandi barabihakana gusa biza kuba impamo ubwo kuwa Kane w’icyumweru gishize bibarukaga nyuma y’amezi 4 gusa barushinze. Kuri ubu Platini yagize icyo abivugaho. Mu kiganiro Platini yahaye Radio Isango Star binyuze muri ’Sunday Night’ cyo…
-
Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi hanafatwa byinshi mu bikoresho byazo
•
Amakuru akomeje kuzenguruka kuri twitter ataremezwa neza aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique muri iyi weekend zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi mu Ntara ya Cabo Delgado mu gace ka Awasse. Aya makuru arakomeza avuga ko izo nyeshyamba zishwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda ubwo zageragezaga kongera ingufu muri aka gace kugirango zibashe…
-
Ngoma: Umunyeshuri uri mu bizamini bya Leta yahengereye mugenzi we amukubita inyundo mu mutwe bapfa umukobwa
•
Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashyamiranye bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa. Ibi byabereye muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe ahengera mugenzi we amukubita inyundo.…