,

Abantu bataramenyekana bibye drone 4 z’igisirikare cya Amerika

Posted by

drone 4 z'igisirikare cya amerika zaribwe

Ikigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fort Campbell, cyatangaje ko hari abantu bataramenyekana bibye drones enye za gisirikare, maze gisaba ubufasha bw’abaturage kugira ngo bafashe mu kubafata.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya United States Army, Ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare rizwi nka United States Army Criminal Investigation Division ryatangaje ko uzatanga amakuru azatuma abakekwaho ubwo bujura bafatwa bagashyikirizwa ubutabera azahabwa ibihembo bya Miliyoni 7 Frw.

Amakuru avuga ko izo drones zibwe ari ubwoko bwa Skydio X10D, zikaba zari ziherereye mu nyubako ya 6955 ku muhanda wa A Shau Valley Road mu kigo cya

Izo drone ziheruka kugaragara ku wa 21 Ugushyingo 2025 mu mutwe w’ingabo witwa 326th Division Engineer Battalion. Ariko hagati ya tariki ya 21 na 24 Ugushyingo 2025, abantu bataramenyekana binjiye muri iyo nyubako mu buryo butemewe maze barazitwara.

Ubuyobozi bwa Fort Campbell bwatangaje ko ushobora kuba afite amakuru yizewe kuri ubu bujura asabwa guhamagara ishami rya CID rikorera kuri Fort Campbell cyangwa agatanga amakuru mu buryo bw’ibanga

Abashinzwe iperereza bavuga ko amakuru atangwa n’abaturage ashobora gufasha cyane mu kumenya ababigizemo uruhare no kubashyikiriza ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *