Abatavugarumwe n’ubutegetsi mu Budage bagiye ku ruhande rw’Uburusiya

Posted by

Abatavuga rumwe mu Budage

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage rya AFD [Altenative for Germany] ryatangaje ko kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu, hakwiriye kongera kubyutsa umubano n’u Burusiya kugira ngo bajye babasha kubibona mu buryo butagoye.

Ibi Ubuyobozi bw’iri shyaka bwabitangaje nyuma yo kugira amajwi menshi mu matora y’abadepite aheruka kuba.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Budage bimaze kuzamuka ku kigero cya 15% kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel bitangije intambara kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

AFD ivuga ko impamvu yazanye igitekerezo cy’uko bakwiriye kongera kubyutsa umubano n’u Burusiya ari ukubera ko batsinze urubanza rw’uko bashyigikiwe n’abatuye intara ya Baden-Wuerttemberg izwiho kugira inganda nyinshi z’imodoka.

AFD yabivuze nyuma y’uko umukandinda wayo Markus Frohnmair atsindiye kuzahagarira intara ya Baden-Wuerttemberg.

Markus Frohnmaier yatsinze aya matora yo guhagarira aka gace mu nteko ishinga amategeko nyuma yo kwizeza abahatuye ko hazakorwa ibishoboka byose mu guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye cyane muri iki gihugu ugereranyije na Amerika n’u Bushinwa.

Ati “Ubukungu bw’u Budage buri mu bibazo bikomeye. Rero kugira ngo duhangane n’iki kibazo ndetse tunagabanye ibiciro by’amashanyarazi, igihugu cyacu gikwiriye kongera kuzajya gikoresha gaz n’amavuta bituruka mu Burusiya.”

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bigemura ibikomoka kuri peteroli na gaz nyinshi mu Budage kubera ko mbere y’uko iki gihugu gitera muri Ukraine mu 2022,

U Burusiya bwoherezaga mu Budage ibikomoka kuri peteroli bingana na kimwe cya gatatu ndetse na kimwe cya kabiri cya gaz bihakenerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *