Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga uhoraho wawo, wunamiye Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyawo, umugaragaza nk’umusirikare w’intwari uzahora azirikanwa.
Mbonimpa abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Intwari ntizigera zipfa. Ni abakundwa bacu. Wari Ofisiye w’intwari ndetse n’umunyarugwiro, tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu. Udusuhurize intwari zacu dukunda n’abavandimwe bacu bari aho.”
Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare, ni bwo Lt. Col Willy Ngoma yiciwe mu gitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu nta makuru arambuye AFC/M23 iratanga ku rupfu rwe.
Amakuru icyakora avuga ko muri rusange abantu icyenda ari bo biciwe muri icyo gitero cyigambwe n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bafatanya na zo urugamba.


Leave a Reply