Umwiryane mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ntabwo watangiye nyuma y’urupfu rwe, kuko na mbere hari haragiye habaho ibimenyetso by’uko atavuga rumwe n’abari bagize Akazu barimo umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana na basaza be. Urugero rworoshye ni urupfu rwa Colonel Stanislas Mayuya.
Mu 1988, Colonel Mayuya wayoboraga Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe yarashwe n’abantu batazwi. Gusa amakuru yizewe ahamya ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare na Agathe Kanziga kuko yari inkoramutima ya Habyarimana, ndetse agashaka kwivanga mu mikorere y’Akazu.
Colonel Mayuya na Habyarimana bari abaturanyi bo mu bwana. Ababanye na Mayuya bavuga ko we yari afungutse mu mutwe ndetse atarangwaga n’ivanguramoko ryari ryaramunze abari mu Akazu.
Ku wa 8 Werurwe mu 1987, Habyarimana yakoresheje ibirori mu rugo rwe i Kanombe, byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50.
Habyarimana yagiye azenguruka mu matsinda y’abari batumiwe barimo abasirikare bakomeye n’abanyepolitike. Ageze kuri Mayuya, yaramushimye cyane, ndetse aca amarenga ko mu myaka mike ashobora kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Ibi yabivuze mu gihe Colonel Serubuga Laurent wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo na mubyara wa Agathe Kanziga, Col Rwagafirita wategekaga gendarmerie y’u Rwanda, bari bamaze iminsi bashinjwa imyitwarire mibi mu gisirikare.
Ku bagize Akazu ntibyari bikiri ibanga ko Habyarimana ashobora kuzasimbuza Colonel Serubuga, umwanya we akawuha Mayuya.
Byageze n’aho Agathe Kanziga abona ko Habyarimana ashobora kuzaha ubutegetsi Mayuya, mu gihe we yashakaga ko yazasimburwa n’umwana wabo.
Mu gihe Habyarimana yari yamaze gutegura inyandiko ikubiyemo icyemezo cyagombaga gutangazwa ko Col Mayuya asimbuye Col Serubuga, umuntu utaramenyekanye yinjiye mu biro bye mu masaha y’ijoro yiba iyi nyandiko. Nta perereza ryigeze rikorwa kuri iki kibazo.
Mu mpera za 1987, Col Mayuya yararembye ndetse ajya kwivuriza mu Bubiligi muri Gashyantare mu 1988. Nyuma yaje koroherwa yongera gutaha mu Rwanda, gusa amakuru atangira guhwihwiswa ko yarozwe ku itegeko rya Kanziga na Col Serubuga.
Muri Werurwe Colonel Serubuga wari mu basirikare babaga mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe yatangaje ko afite amakuru ko Col Mayuya azwica. Nyuma yo kuvuga ibi, uyu musirikare muto yahise ahungira muri Tanzania.
Ku wa 19 Mata 1988 ubwo Col Mayuya yari mu nzira ajya iwe gufata amafunguro ya Saa Sita, umusirikare muto witwa Sergeant-Major Florent Birori, yamurashishije ‘pistol’ apfira kwa muganga, ndetse aza kwigamba ko ubutumwa yahawe yabugezeho.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sergeant-Major Florent Birori yaje kuvuga ko umuntu wenyine ashobora kubwira uri inyuma y’umugambi wo kwica Col Mayuya, ari Perezida Habyarimana. Birori yaje kwicishwa amarozi, mbere y’uko abwira Habyarimana uko byagenze.
Urupfu rwa Col Mayuya ni urugero ruto rw’ijambo rikomeye Agathe Kanziga n’abo mu Kazu bari bafite ku butegetsi bwa Habyarimana, ndetse n’inzangano no kutavuga rumwe byaburanze cyane cyane mu minsi ye ya nyuma.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwari buhuriye ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bwagiye burangwa no kutavuga rumwe
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, umwiryane warakomeje
Nyuma y’uko indege ya Habyarimana Juvénal ihanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, Agatha Kanziga yategetse ko abanyepolitike b’Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bicwa, uti byagenze gute?
Habyarimana ajya gupfa, Col Théoneste Bagosora yari amaze amezi atandatu asezerewe mu gisirikare, gusa yari akiri Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo.
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Col Bagosora yagaragaje imyitwarire idasanzwe, yasubiye gukorera ku biro bikuru by’ingabo, ndetse atangira guha amabwiriza imitwe y’ingabo ikomeye irimo Aba-GP.
Col Bagosora yari afite telefone yihariye ya Motorola yakoreshaga igihe ashaka guha amabwiriza Aba-GP cyangwa kuvugana na Agathe Kanziga.
Mu gitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi”, umwanditsi Andrew Wallis, yavuze ko Kanziga na Col Bagosora bari bamaze igihe kinini baganira, cyane cyane ku bijyanye n’ahazaza h’ubutegetsi, cyane ko batakozwaga iby’amasezerano ya Arusha.
Col Bagosora yari yarijeje Kanziga ko abasirikare benshi bamuri inyuma. Uyu mugambi wabo wo gushyiraho ubutegetsi bashakaga bahise bawukomeza nyuma yo kumenya urupfu rwa Habyarimana.
Col Bagosora yahise yiha inshingano zo kuyobora Igisirikare cyane ko Minisitiri w’Ingabo, Augustin Bizimana yari muri Cameroon, mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo we yari yapfanye na Habyarimana.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata mu 1994, nyuma yo kumenya ko iby’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana byagenze neza, Col Bagosora yahamagaje inama y’abayobozi bakuru bari bishyize muri Komite igomba gutabara igihugu, kugira ngo barebe igikorwa.
Gen Romeo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za Loni zari mu butumwa mu Rwanda, na we yitabiriye iyi nama.
Amategeko yagenaga ko Agathe Uwilingiyimana ari we ugomba gusimbura Habyarimana by’agateganyo, gusa ibi ntibyari gushoboka kuko uyu mugore yangwagwa cyane n’abagize Akazu.
Muri iyi nama, Col Bagosora yavuze ko Uwilingiyimana nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu.
Gen Dallaire we yari ashyigikiye ko Agathe Uwilingiyimana afata inshingano, ndetse biteganyijwe ko muri iryo joro agomba kujya kuri radiyo gutangaza inkuru y’urupfu rwa Habyarimana.
Col Bagosora yavuye muri iyi nama atsembye, avuga ko igihugu kigomba kuyoborwa n’iyi Komite, akayibera Chairman, kugeza igihe igihugu kizasubirizwa mu biganza by’abasivile.
Gen Dallaire na Col Bagosora bavuye muri iyi nama bajya mu rugo rwa Roger BoohBooh wari uhagarariye Loni mu Rwanda. Yanze gushyigikira igitekerezo cya Col Bagosora cy’uko ubutegetsi bwajya mu maboko y’abasirikare yari arangaje imbere.
BoohBooh yavuze ko hagomba kujyaho Guverinoma y’abasivile, kandi ikubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha.
Col Bagosora yahise abona ko gufata ubutegetsi bidashoboka, ariko yigira inama yo kubufata akoresheje abasivile.
Yaraye ahamagaye abayobozi bose b’ishyaka MRND, abamenyesha ko mu gitondo kare hari inama.
Saa Mbiri za mu gitondo Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga wa MRND, Edward Karemera wari Visi Perezida w’ishyaka, Mathieu Ngirumpatse wari Perezida w’ishyaka na Ferdinand Kabagema wari Visi Perezida wa Kabiri, bitabiriye iyi nama yahamagajwe na Col Bagosora.
Ku murongo w’ibyigwa hari ukureba ukwiriye kuba Perezida, Minisitiri w’Intebe n’abandi baminisitiri. Aba bagombaga kujya bakorerwamo na Col Bagosora n’abagize Akazu.
Mu gitondo cya kare, ku wa 7 Mata 1994, Col Bagosora mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, yanditse itangazo ryaciye kuri radiyo rimenyesha urupfu rwa Habyarimana.
Gen Dallaire utari uzi umugambi w’Akazu wo kwivugana Agathe Uwilingiyimana, yari yazindutse amenyesha Umuyobozi wa Radiyo Rwanda ko Minisitiri w’Intebe ari buzindukireyo gutangaza urupfu rwa Habyarimana. Yahise abwirwa ko Aba-GP bageze kuri radiyo nta wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira. Ibi byari byakozwe ku mabwiriza ya Bagosora.
Dallaire yahise ahamagara Uwilingiyimana kugira ngo amumenyeshe ko bitagikunze ko ajya kuri radiyo, amusaba kuguma mu rugo no kwigengesera. Yahise amwoherereza abasirikare bake b’Abanya-Ghana n’Ababiligi bari muri UNAMIR ngo bajye kumurinda.
Mu gihe Dallaire yashakaga uko umutekano wa Uwilingiyimana urindwa, Col Bagosora na Kanziga bari bamaze kunoza umugambi wo kumwivugana bakoresheje Aba-GP n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, kandi koko baza kubigeraho.

Col Bagosora yahise afata ubuyobozi bw’igisirikare nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Umuvandimwe wa Habyarimana mu bashoboraga kumusimbura
Mu gihe ibintu byari bikomeje kudogera mu gihugu, Agathe Kanziga yakomeje gutanga amabwiriza ajyanye n’Abatutsi bagomba kwicwa, ari na ko agisha inama ku bayobozi bagomba gushyirwaho.
Umuryango wa Habyarimana wabanje gutanga igitekerezo ko yasimburwa n’umuvandimwe we, Dr. Séraphin Bararengana, ariko Bagosora arabyanga.
Ikindi Kanziga na Col Bagosora bahurizagaho ni uko Colonel Marcel Gatsinzi atagomba kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo, asimbura Nsabimana. Gatsinzi yaziraga ko akomoka mu Majyepfo kandi akaba atari Umuhutu w’umuhezanguni.
Byageze iki gihe Col Bagosora ari we ufite igihugu mu biganza bye, ndetse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe bari batangiye kumwita Perezida.
Mu gihe ibintu byari bitarasobanuka, Ingabo 600 za RPA zari muri CND zatangiye kuraswaho, na zo zifata icyemezo cyo gusubiza, ndetse zirasohoka zitangira kurasana n’aba-GP bari bafite ikigo hafi aho. Kuri Dallaire yabonye ko igihugu kigiye gusubira mu ntambara.
Gen Dallaire yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RPA, bumubwira ko imirwano idashobora guhagarara, igihe ingabo za FAR zidahagaritse kubatera, ngo ubwicanyi buhagarikwe ndetse n’abari kubukora baburyozwe. RPA yasabye ko kandi Aba-GP bamburwa intwaro bagasubizwa mu kigo cyabo.
Kuri ya Komite ya Col Bagosora yagombaga kwihutisha imigambi yayo yose. Dallaire yagiye kureba Col Bagosora kuri Minisiteri y’Ingabo ngo bavugane, undi aramusohora amubwira ko bujya gucya (ku wa 9 Mata 1994) Guverinoma nshya irahira.
Kuri iyo tariki 8 Mata 1994, Jean Kambanda wari uzobereye mu byo amabanki yari yamaze kugezwaho inkuru nziza ko agiye kugirwa Minisitiri w’Intebe. Ni amakuru yahawe na Froduald Karamira bari bahuriye mu ishyaka rya MDR Power.
Kambanda yahise ajyanwa kubonana na Col Bagosora wari watumije inama ngo atangaze abagize Guverinoma.
Col Bagosora yamenyesheje abatumiwe muri iyo nama ko nyuma yo kuganirwaho n’amashyaka, bemejwe nk’abagize Guverinoma y’Inzibacyuho.
Yahise aha ijambo Mathieu Ngirumpatse wayobora MRND. Yavuze ko Kambanda yagizwe Minisitiri w’Intebe, Perezida agirwa Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Byari byitezwe ko aba bayobozi bagomba gukorera mu kwaha kw’Abagize Akazu.
Iyi Guverinoma yaje kwiyita iy’abatabazi ni yo yakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza itsinzwe muri Kigali, yimukira i Muhanga mu majyepfo, aho yavuye ihungira muri Zaire.

Marcel Gatsinzi ni umwe mu bashobora kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo, ariko Col Bagosora na Agathe Kanziga barabyanga ngo kuko akomoka mu majyepfo






Leave a Reply