Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yavuze ko intambara igihugu cye kirimo muri Iran ishobora kurangira mu byumweru bike biri imbere, bitabaye ngombwa ko hitabazwa ingabo zirwanira ku butaka nk’uko bimaze iminsi bivugwa.
Uwo muyobozi yabitangaje ku wa 27 Werurwe 2026 nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize ihuriro rya G7, yabereye mu Bufaransa.
Yavuze ko Amerika iri kugera ku ntego zayo z’intambara nk’uko byari biteganyijwe kandi ko ibikorwa bya gisirikare ikorerayo bishobora kurangira vuba.
Ati “Intambara iri kugenda uko Amerika yayiteguye kandi turateganya kuyirangiza mu gihe cy’ibyumweru si amezi.”
Rubio yongeyeho ko kandi iyo ntambara izarangira bitabaye ngombwa ko hoherezwa ingabo zirwanira ku butaka.
Ni mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko icyo gihugu kigiye kohereza izindi ngabo ibihumbi 10 mu Burasirazuba bwo Hagati zisangayo izindi zibarirwa ibihumbi 50 zoherejweyo mbere y’uko iyo ntambara itangira.
Gusa yongeyeho ko hari ingabo Amerika iri kohereza mu Burasirazuba bwo Hagati atavuze umubare wazo ngo zatanga umusanzu mu gihe Amerika bitayigendekeye uko biteganyijwe.
Ati “Ariko hari ingabo zimwe turi kohereza muri kiriya gice kugira ngo Perezida Donald Trump agire amahitamo menshi ku buryo ahavutse ikibazo gishya zahita zitabazwa.”
Ibi bitangajwe mu gihe ibihugu bigize G7 byasabye ko hahagarikwa byihuse ibitero bigabwa ku baturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi muri Iran no mu bindi bice intambara iberamo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Noël Barrot, yavuze ko ibihugu bya G7 byemeranyije ku gusaba ko impande zihanganye zahagarika ibitero byibasira abasivile.
Ati “Ibihugu bya G7 byemeranyije ko hakenewe guhagarika byihuse ibitero bigabwa ku baturage n’ibikorwa remezo.”
France 24 yanditse ko nubwo Amerika ivuga ko ishobora kugera ku ntego zayo muri Iran idakoresheje ingabo zo ku butaka, bigoye kwemeza ko koko nta rugamba rwo ku butaka ruzabaho.
Intambara yo muri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, kuri ubu amakuru atangwa n’inzego zitandukanye agaragaza ko imaze guhitana abantu barenga 1.900 muri Iran, mu gihe abarenga 20.000 bakomeretse.
Ku rundi ruhande, ibikorwa by’iyi ntambara byagize ingaruka ku bukungu bw’Isi kuko byatumye ibiciro bya peteroli na gaz bitumbagira cyane, ibintu bikomeje guteza impungenge ku isoko mpuzamahanga.
Iyi ntambara kuri ubu isa n’iyakwiye henshi mu Burasirazuba bwo Hagati kuko Iran yakomeje kurasa muri Israel no mu bindi bihugu bituranye ibishinja gushyigikira Amerika. Umutwe wa Hezbollah muri Liban winjiye mu ntambara urasa muri Israel hamwe n’uw’Aba-Houthi wabitangiye ku wa 28 Gashyantare 2026.







Leave a Reply