Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) wamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote cyahitanye abasivili i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, usaba impande zigira uruhare mu ntambara ikomeje kubera muri ako karere kwifata kandi usaba ko habaho iperereza ritabogamye kuri iki kibazo.
Mu itangazo rye, Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya AU, yagaragaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru y’igitero cy’indege zitagira abapilote i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyahitanye abasivili, barimo n’umukozi wa Loni wakoraga mu bikorwa by’ubutabazi, kandi cyangiza byinshi mu gace gatuwe cyane.
Iri tangazo rigira riti: “Komisiyo iramagana byimazeyo igitero icyo ari cyo cyose gishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili n’abakozi bashinzwe ubutabazi, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Kuri uyu wa Gatatu ushize, igitero cy’indege zitagira abapilote cyibasiye inyubako ituwemo n’abakozi bashinzwe ubutabazi muri Goma, gihitana byibuze abantu batatu, barimo n’umukozi wa UNICEF ukomoka mu Bufaransa.






Leave a Reply