Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya University of Rochester muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko abantu bashobora kuzabaho igihe kirekire cyane, ndetse bakagera no ku myaka 200, bitewe n’ibanga babonye mu mafi manini yo mu nyanja azwi nka Bowhead whales.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi Nature bwerekanye ko ayo mafi ashobora kubaho hafi imyaka 200, kandi akagira ubushobozi bukomeye bwo kwirinda indwara zikomeye zirimo cancer n’izindi zijyanye no gusaza.
Abashakashatsi barimo Vera Gorbunova na Andrei Seluanov basanze ayo mafi agira protein yihariye yitwa CIRBP, ifasha gusana ibyangiritse muri ADN (DNA) y’uturemangingo tw’umubiri. Iyo ADN yangiritse ishobora gutera indwara zitandukanye zirimo cancer no gusaza vuba.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Bowhead whales zifite iyi protein ku rwego ruri hejuru cyane, kuko ziyifite inshuro zigera ku 100 ugereranyije n’izindi nyamaswa. Ibi bishobora gusobanura impamvu ayo mafi manini ashobora kubaho igihe kirekire kandi ntifatwe na cancer byoroshye, nubwo afite uturemangingo twinshi cyane mu mubiri.
Mu rwego rwo kugerageza ibyavuye muri ubu bushakashatsi, abahanga bashyize iyo protein mu turemangingo tw’abantu ndetse no mu dukoko duto twifashishwa mu bushakashatsi. Ibyavuyemo byagaragaje ko ADN yasanywaga neza kurushaho, kandi utwo dukoko twabashije kubaho igihe kirekire kurusha mbere.
Abashakashatsi bavuga ko nubwo ibi bishimishije, ubushakashatsi buracyari mu ntangiriro, bityo hakenewe andi masuzuma menshi mbere y’uko byakoreshwa mu buvuzi bw’abantu.







Leave a Reply