Mozambique: Minisitiri w'umutekano araburira abarimo ingabo z'u Rwanda

Mozambique: Minisitiri w'umutekano araburira abarimo ingabo z'u Rwanda

Sep 14,2021

Minisitiri w'Umutekano w'imbere muri Mozambique, Amade Miquidade, yavuze ko hari ubwoba bw'uko iterabwoba rishobora kwiyongera muri kiriya gihugu, asaba inzego za gisirikare, izishinzwe umutekano ndetse n'abaturage kuryamira amajanja.

 

. Hari impungenge ko iterabwoba rishobora gukwira igihugu cyose

. Minisitiri w'umutekano yasabye abantu bose kuryamira amajanja

. Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu yaburiye ingabo z'u Rwanda

 

Yabigarutseho ejo ku wa Mbere ubwo yari mu gace ka Nampula.

Minisitiri Miquidade yatanze uyu muburo mu gihe amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko ibyihebe byatakaje uduce twose byari byarigaruriye mu ntara ya Cabo Delgado, nyuma y'ibitero by'ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique.

Igikorwa cyo kugarura amahoro n'umutekano muri iyi ntara kandi byanagizwemo uruhare n'ibingabo zo mu muryango w'ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC).

Cyakora cyo n'ubwo hari benshi bibwiraga ko ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado byahashyijwe burundu, Minisitiri Amade Miquidade yatanze imbuzi y'uko ikibazo cy'iriya mitwe kitararangira.

Ati: "Ku iterabwoba, indi mbogamizi iriho ubu, birakwiye ko twibuka ko iterabwoba ryugarije igihugu cyose, bagomba rero kuba maso buri gihe ku bufatanye n’abaturage, hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ku byaha (SERNIC) n’andi mashami y’ingabo n'inzego z'umutekano kugira ngo iterabwoba ridakwira mu tundi turere tw’igihugu."

 

. Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitabajwe nyuma y'aho abacancuro bo muri Hong Kong, Uburusiya n'ahandi bananiwe. Ibyo utamenye

. Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitwaje ibifaro bikomeye bitari bizwi ko rutunze - AMAFOTO

. Ibyo wamenya kuri Gen. Kabandana uyoboye ingabo z'u Rwanda muri Mozambique

 

Minisitiri Miquidade yavuze ko agendeye ku musaruro ibikorwa byo kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mozambique byatanze, hari icyizere cy'uko mu minsi mike utundi turere twugarijwe n'iterabwoba tuzabona umutekano.

Ati: "Ingabo zacu n'inzego zishinzwe umutekano ku bufatanye n'ingabo z'u Rwanda n'iza SADC, zirimo gukwirakwira ahantu hose mu karere kacu hagamijwe kubungabunga umutekano kurushaho, ni yo mpamvu tubona itahuka ry’abaturage mu midugudu imwe n'imwe."

"Tuzakomeza imirimo yo kumenya abaturimo, bagize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n'amategeko."