Amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ageze ku rwego ruteye impungenge, aho amagambo akomeye n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera uko iminsi ishira.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza amagambo akakaye, agaragaza ko igihugu cya Iran gishobora “Kurimburwa mu ijoro rimwe gusa,” mu gihe ibiganiro bikomeje bidatanga umusaruro. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko niba nta masezerano agezweho, igitero gikomeye gishobora kugabwa mu gihe gito cyane.
Iyi mvugo yashimangiwe n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, Pete Hegseth, wavuze ko ibitero bya gisirikare biri kugenda byiyongera ku buryo umunsi ukurikiyeho ushobora kurenza uwabanje mu bukana.
Yagize ati, “Uyu munsi ni wo ufite ibitero byinshi kuva intambara yatangira, ejo bizarushaho.”
Ibi byose biri kuba mu gihe Amerika yari yahaye Iran igihe ntarengwa cyo kuba yafungura inzira y’inyanja ya Hormuz, ifatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bw’isi, cyane cyane mu bijyanye na peteroli. Perezida Trump yanavuze ko hashobora kugabwa ibitero ku bikorwa remezo bikomeye bya Iran birimo amashanyarazi n’ibindi by’ingenzi mu bukungu bwayo.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwayo bwahakanye icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 45, bushimangira ko bwifuza ihagarikwa ry’intambara burundu kandi ikizezwa itazongera kubaho.
Ubutumwa bwatanzwe binyuze muri Pakistan, igihugu kiri gufasha mu biganiro, burimo ingingo 10 zirimo gusana ibyangijwe n’intambara no gukuraho ibihano byafatiwe Iran.
Umuyobozi w’intumwa za dipolomasi za Iran i Cairo, Mojtaba Ferdousi Pour, yavuze ko igihugu cye kitagifitiye icyizere ubuyobozi bwa Amerika, bitewe n’uko cyagabweho ibitero mu gihe ibiganiro byari bikomeje.
Yagize ati, “Twemera gusa ihagarikwa ry’intambara ridashidikanywaho, rifite n’icyizere ko tutazongera kugabwaho ibitero.”
Hagati aho, ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu karere. Amerika ifatanyije na Israel yongeye kugaba ibitero kuri Iran, aho bivugwa ko byahitanye abantu barenga 25, nubwo imibare nyayo itaremezwa mu buryo bwigenga.
Bimwe muri ibyo bitero byibasiye inyubako y’ikoranabuhanga n’itumanaho ya Sharif University of Technology i Tehran, ifatwa nk’ifitanye isano na gahunda za gisirikare za Iran, cyane cyane izijyanye n’imbunda za misile ziyoborwa n’ingabo zidasanzwe za Revolutionary Guard.
Israel nayo yatangaje ko yagabye igitero ku ruganda rukomeye rwa peteroli ruherereye mu gace gakungahaye kuri gaz kitwa South Pars, kakaba gafatwa nk’ingenzi ku bukungu bwa Iran. Iyi ni imwe mu nkomoko zikomeye z’amafaranga yinjira muri Iran ndetse ikaba ifite uruhare runini mu gutanga ingufu z’amashanyarazi.
Mu gusubiza ibi bitero, Iran nayo yarashe misile zigana muri Israel no mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, ibintu byarushijeho gukongeza umwuka mubi mu karere.
Imibare mishya igaragaza ko abantu barenga 5,200 bamaze guhitanwa n’iyi ntambara kuva yatangira ku itariki ya 28 Gashyantare. Muri bo, abagera ku 3,546 bapfiriye muri Iran, 1,497 muri Liban, 34 muri Israel, abandi mu bice bitandukanye birimo Iraq n’akarere k’ibihugu by’Abarabu.
Nubwo iyi mibare itaremezwa mu buryo bwigenga, igaragaza ubukana bw’intambara ikomeje gusiga ibikomere bikomeye ku baturage n’ubukungu bw’akarere.
Uko igihe ntarengwa cyashyizweho na Amerika kigenda kirangira, isi yose ihanze amaso aho ibintu bigana, mu gihe impande zombi zikomeje gutsimbarara ku byemezo byazo, bigatuma amahirwe yo kugera ku mahoro arushaho kuba make.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.







Leave a Reply