Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo CP Theos Bagede wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
Aba bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2026 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), Niwenshuti Richard yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, asimbura Eng. Patricie Uwase wari muri izi nshingano kuva mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Niwenshuti Richard wagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Muri iki Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), kandi, Tubane Chance yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa.
Mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Nsengiyumva Joseph Cedrick, yagizwe Chief Corporate Affairs Officer, ndetse na Kayibanda Richard agirwa Chief Licensing Officer.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Mbabazi Judith, wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, asimbura Yankurije Odette.
CP Theos Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano
Mu bandi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri, ni CP Theos Badege wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS)
Badege yasimbuye DCG Rose Muhisoni na we wigeze kuba muri Polisi y’u Rwanda, wari wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije muri RCS mu mwaka wa 2021.
CP Theos Badege uzwi muri Polisi y’u Rwanda, aho yigeze kuba Umuvugizi w’uru rwego, inshuro ebyiri mu bihe binyuranye, ndetse akaba yaragize indi myanya muri uru rwego, nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’iryahoze ari Ishami rya Polisi Rishinzwe Ubugenzacyaha (CID).
Abandi bayobozi bashyizwe mu myanya, ni Nkiko Albert wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse na Habimana Donath, wagizwe Umushinjacyaha wo ku rwego rw’lgihugu.

Niwenshuti Richard wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCI

Mbabazi Judith, wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane

CP Theos Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda na we yahawe inshingano







Leave a Reply