,

Dore icyo wakora igihe hari undi mugabo urimo gutereta umugore wawe

Posted by

umugabo urimo gutereta umugore wawe

Wakora iki uramutse umenye ko hari umusore cyangwa umugabo uri gutereta umugore wawe? Wenda ukabona amwohereza ubutumwa bugufi bw’urukundo cyangwa yamusohokanye?

Iyo hari umuntu uri gutereta umukunzi wawe, hari ibintu uba ugomba kuzirikana. Icya mbere ni umugore wawe wemereye uwo muntu kumutereta. Umugabo ajya gufata umwanzuro wo gutereta umugore kuko abona ko hari amahirwe y’uko yamwemera. Ubwo rero icyo ukwiye kwibaza ni “ni iki cyatumye uyu mugabo cyangwa umusore atekereza ko ashobora gutereta umugore wanjye?”

Niba umugore wawe yarahisemo kutabikubwira, bishobora gusobanura ko adashaka ko ubimenya. Iyo umukobwa cyangwa umugore adashaka guha umuntu umwanya ahita amuhakanira. Kuba bakomeje kuvugana ntabwo ari impanuka ahubwo ni ubushake.

Niba ari kuguhisha ubwo butumwa, akabusiba, agasibanganya ibimenyetso by’uko bavuganye, cyangwa ukabona ari guhindura umubare w’ibanga bya hato na hato, biba bisobanuye ko hari ikintu ari kuguhisha.

Nuramuka ubimubajijeho noneho agatangira kuvuganira uwo muntu ati “nawe urakabya, ni inshuti bisanzwe”, kandi hari ibimenyetso bifatika by’uko bari guteretana, uzamenye ko umugore wawe yagiye kera.

Muri Social Exchange Theory ya George Homans, avuga ko abantu babanza gushyira ku munzani ingaruka z’imyitwarire yabo mbere y’uko bagira ikintu gikomeye bakora, bakareba niba ibyo bari bwunguke ari byo byinshi kurusha ibyo bahomba. Niba umugore wawe yarahisemo guteretana n’undi muntu, ni uko yabonye inyungu zirimo ziruta ibyo yahomba.

Ntuzigere, reka nsubiremo, ntuzigere na rimwe ugerageza guhamagara cyangwa gutongana n’uwo mugabo. Uwo ni umugore wawe kandi nta muntu umuhanganira na we. Niba umugore wawe ashaka kukubera indahemuka azirinda ibintu byakwangiza umubano wanyu, ariko niba atabyitayeho uzamureke. Ntabwo icyubahiro cyawe giciririkanwa.

Ntuzamwinginge ngo wemere guta ikuzo. Bwira umugore wawe ahitemo hagati yawe n’uwo muntu. Nubona akimuryamyeho wigendere mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *