Ese koko kuvuza imyirongi byaba biri mu bitera indwara y’imisuha? Sobanukirwa byinshi kuri iyi ndwara

Posted by

Indwara y'imisuha

Ni kenshi abantu bakunze kugaruka ku ndwara y’imisuha, bamwe bavuga ibi, abandi bavuga biriya harimo n’impaka z’uko iyi ndwara yaba ikururwa no kuvuza bimwe mu bikoresho bya muzika bivuga bahushyemo nk’imyirongi.

Asobanura iby’iyo ndwara, Col Dr. Gasana yagize ati “Ubundi imisuha ni ukwireka kw’amazi kubera hagati y’uduhu tubiri tugerekeranye dufunitse udusabo tw’intanga [amabya ]. Iyo hagati y’utwo duhu hiretsemo ya mazi, yaba menshi cyangwa make nibyo byitwa imisuha, ishobora kuba iyo ku ntera ya mbere [Hydrocèle Primaire], cyangwa iyo ku ntera ya kabiri [Hydrocèle Sécondaire]”.

Ku by’uko iyi ndwara ikunze kwibasira abacuranzi ba za Vuvuzela, ibirumbeti, imyirongi n’ibindi; Dr Gasana avuga ko nta kuri kurimo, ngo uretse ko umuntu waba asanganywe iki kibazo, yaba abizi cyangwa atabizi, agakoresha bene ibyo bikoresho mu buryo butitondewe nta kabuza byamuviramo ugukomera kw’iyo ndwara.

Yagize ati “Ubusanzwe bariya bavuza imyirongi n’uturumbeti babanza guhaga umwuka mwinshi mu nda, rero hari uramutse afite ikibazo cyo kugashuka k’uduhu dutandukanya amayasha n’ubugabo bwo hasi, ubwabyo bishobora kuba intandaro yo kugira ikibazo cy’ukwireka kw’amazi yaba aturuka mu nda akamanukira ahari ubugabo bwo hasi bikamutera ikibazo, bisaba rero kwitonda, no kugisha inama abaganga”.

Yakomeje avuga ko uretse imisuha yo ku ntera ya kabiri igombera ubuvuzi bwisumbuye, isanzwe yo ngo ntigombera ubuvuzi buhambaye, hamwe uyirwaye ashobora no kugirwa inama z’uko yabana nayo ntacyo ihungabanije ubuzima bwe busanzwe.

Ku bana bavukana ubu burwayi bo, ahanini ngo biterwa n’udufuka dutandukanya igice cyo mu nda n’ahari udufuka tw’udusabo tw’intanga tuba tutifunze neza bakibatwite, ariko ngo mu gihe cy’imyaka ibiri nibura, birakosorwa cyangwa tukifunga. Ku bakuze nabo imisuha iramutse itikijije irabagwa igakira.

Ubuhamya bw’abavuza ‘ibirumbeti’

Rutagengwa Francis na mugenzi we Ntirushwamaboko Didace bacuranga mu itsinda rya Makanyaga Abdoul bavuza imyirongi.

Bemeza ko nta kibazo bigeze baterwa n’ibyuma bavuza, gusa ngo babitewe no kubahiriza amabwiriza. Ntibahakana ko utabyitondera byamukururira indwara zirimo n’imisuha.

Muganga Gasana yagiriye inama abakora umwuga wo guterura imizigo n’abavuza imyirongi kujya bisuzumisha cyane indwara y’imisuha, kimwe bagamije ‘Kubaka umubiri’, ngo kubera ko n’ubwo ibyo ubwabyo bitatera imisuha, ariko uwaba ayisanganywe atarisuzumisha byamwongerera ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *