Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi “nyuma yo gusanga umunyeshuri aryamye mu icumbi rye”

Posted by

Gatsibo: Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi zataye muri yombi umwarimu nyuma yo gufungura inzu ye bagasangamo umunyeshuri ufite imyaka 15, waburiwe irengero kuva ku mu mpera z’iki cyumweru (weekend yose).

Amakuru dukesha mugenzi wacu Sam Kabera ukunda gutangaza inkuru z’uburezi ku rubuga rwe rwa X, ni uko uyu mwarimu yigisha ku ishuri ribanza G.S Bihinga, mu murenge wa Kabarore, akaba yigisha mu mashuri abanza ariko uriya mwana we yiga mu mashuri yisumbuye kuri icyo kigo.

Umwana w’imyaka 15 ngo iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bamubuze ni ko kubaza ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe, 2026.

Ubwo umwarimu yarimo yigisha, ababonye uriya munyeshuri ajya ku icumbi rye, baketse ko ariho yaba ari, niko kumwaka urufunguzo, ubuyobozi bugiyemo busanga uwo munyeshuri araryamye.

Bahise bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha, zita muri yombi uyu mwarimu, afungiye kuri Station ya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yemereye UMUSEKE ko ibi byabaye, ko uriya mwarimu yafashwe.

Ati “Yafashwe. Ubutumwa ni uko tubuha abantu bose muri rusange, ababyeyi bikwiye kurizirikana uburere bw’abana babo bakamenya ibyo bakeneye, aho bagiye n’igihe bagendeye, bakagirana ibiganiro. Ikindi abarezi na bo bakwiye gufata abana nk’abana bagakora inshingano yo kurera aho kubangiza.”

SP Hamdun TWIZEYIMANA avuga ko gusambanya abana cyangwa kubakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko, agasaba ababikora kubireka.

Yasabye abaturage bose gutanga amakuru igihe babonye umuntu ajyana umwana utari uwe mu nzu, bagakeka ko yaba agamije kumusambanya, ntibabifate nk’ibisanzwe.

Umwe mu banyamategeko yabwiye UMUSEKE ko gusambanya umwana ari igikorwa cyo kwinjiza igitsina, intoki cyangwa ikindi kintu mu myanya y’ibanga ye, kandi bihanwa n’amategeko.

Igihe abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Igihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14, igihano ni igifungo cya burundu.

UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *