Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yafunguye Brig Gen Johnson Namanya nyuma yo guhura na we akamuhanaguraho ibyaha byose yari akurikiranweho.
Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi, ni we wemeje aya makuru aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Umugaba Mukuru w’Ingabo akanaba umujyanama wa Perezida ku bikorwa byihariye, General Muhoozi Kainerugaba, uyu munsi yafunguye Brig Gen Johnson Namanya nyuma y’umuhuro wa gicuti wasize uyu wa nyuma ahanaguweho ibyo yaregwaga byose.”
Magezi yunzemo ko Namanya agomba gukomeza inshingano yari asanzwe afite mu ngabo za Uganda.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Brig. Gen Namanya na mugenzi we Maj. Gen Don William Nabasa bari batawe muri yombi ku itegeko rya Gen Muhoozi.
Bombi bashinjwaga ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Namanya asanzwe afite inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubwenegihugu n’abinjira muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda.





Leave a Reply