Ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bw’ikigo cya Musaga i Bujumbura, bwahuye n’iturika rikomeye, burashya burakongoka n’intwaro zarimo, bitewe n’ibibazo byaturutse ku mashanyarazi.
bi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, aho ibisasu byari muri ubu bubiko, byaturikaga bigasandarira mu bice binyuranye byo muri uyu mujyi wa Bujumbura.
Iri turika ryutumye abaturage bari ahegereye ubu bubiko bw’intwaro, bakizwa n’amaguru barahunga dore ko uretse umuriro mwinshi n’umwotsi wari wuzuye ikirere, n’ibisasu byaturikaga bikagwa mu bice binyuranye.
Amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga yafashwe ubwo iri turika ryabaga, yerekana ibisasu biri guturuka, ndetse n’umwotsi mwinshi upfupfunuka ahabereye iyi nkongi.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, yavuze ko iyi nkongi yaturutse ku bibazo byabaye mu nzira z’amashanyarazi.
Yagize ati “Impanuka ikomeye y’amashanyarazi mu bubiko bw’intwaro (z’ingabo) i Musaga ni yo ntandaro y’iturika riri kuba mu Murwa Mukuru w’ubukungu, i Bujumbura.”
Baratuza yasabye abaturage gutuza no kwirinda kujya mu bice bikikije ubu bubiko bwahuye n’ituruka, yongeraho ko abashinzwe ubutabazi bihutiye kuhagera kugira ngo bagire icyo bakoro.







Leave a Reply