,

Hamenyekanye icyo umukandida wa RDC uzahatana na Louise Mushikiwabo w’u Rwanda ku buyobozi bwa OIF yizeye kizamufasha gutsinda

Posted by

Umukandida wa RDC ku buyobozi bwa OIF

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahisemo umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’iki gihugu, Juliana Amato Lumumba, kugira ngo azahatanire umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ku wa 26 Gashyantare 2026, Guverinoma ya RDC yagaragaje ko Juliana w’imyaka 70 y’amavuko afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu miyoborere, dipolomasi ishingiye ku muco, ubutwererane bw’amahanga no mu rw’ubukungu.

Guverinoma ya RDC igaragaza ko Juliana yize kaminuza i Paris mu Bufaransa, aba Minisitiri wungirije wari ushinzwe umuco n’isakazamakuru mbere yo kuba Minisitiri w’Umuco mu gihe cy’ubutegetsi bwa Laurent Désiré Kabila kuva mu 1997 kugeza mu 2001.

Juliana yanabaye Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’ingaga z’ubucuruzi muri Afurika kuva mu 2007 kugeza 2015. Guverinoma ya RDC ibona ko kuba avuga Igifaransa nta gutegwa, Icyarabu, Icyongereza, Igiswayile n’Ilingala, bimugira umukandida ukwiye kuyobora OIF.

Umukobwa wa Lumumba ni we mukandida wa mbere umenyekanye uzahatana Louise Mushikiwabo ushaka kuyobora OIF muri manda ya gatatu kuko uyu Munyarwandakazi yatangiye kuyobora uyu muryango kuva muri Mutarama 2019.

Mushikiwabo yavutse mu 1961, aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka hafi 20 kuva mu 1986, anahiga indimi muri Kaminuza ya Delaware. Avuga adategwa indimi nyinshi zirimo Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.

Yavuye muri Amerika, ajya muri Tunisia ubwo yajyaga gukora muri Banki Nyafurika Itsura amajyambere (AfDB), ashinzwe itumanaho. Muri Werurwe 2008 yasubiye mu Rwanda, aba Minisitiri ushinzwe itangazamakuru.

Kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ava kuri uyu mwanya ubwo yari agiye kuyobora OIF.

Muri Gicurasi 2018, ikinyamakuru Jeune Afrique cyashyize Mushikiwabo muri bake bavuga rikumvikana muri Afurika, kubera uruhare rukomeye yari afite mu guteza imbere imiyoborere kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga Mushikiwabo ngo ahatanire manda ya gatatu nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize ibihugu byinshi byo muri OIF bishimye ibyo yagejeje kuri uyu muryango, bikamwizeza kongera kumutora.

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabere mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *