Mu myaka igera kuri 11 ishize abasirikare b’u Burundi bayobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu, Pierre Nkurunziza ariko birangira uwo mugambi upfubye.
Niyombare yari umwe mu nkoramutima za Pierre Nkurunziza akaba n’umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’umutekano, ndetse yayoboye urwego rw’ubutasi kugeza muri Gashyantare 2015.
Uyu mugabo wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi mu gihe cy’imyaka itandatu, mu mpera za 2014 ni bwo yashwanye na Nkurunziza batajyaga imbizi kuri manda ya gatatu yashakaga kwiyamamazamo, binaba intandaro yo kugerageza kumuhirika ku butegetsi.
Gen. Niyombare mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri 2017, yasobanuye ko ku wa 12 Gicurasi ubwo Nkurunziza yajyaga mu nama ya EAC muri Tanzania we na bagenzi be bari babonye amahirwe yo kumuhirika, kugira ngo bashyire iherezo ku mvururu zari zimaze iminsi zicirwamo abaturage.
Agaruka ku bijyanye n’uko umugambi wari wateguwe, yagize ati: “Twari abantu amagana bafite intwaro, baturutse mu bahutu ndetse n’abatutsi, abasirikare bato n’abofisiye ndetse n’ibisasu bya burende bibiri. Ku wa 13 Gicurasi mu ma saa yine za mugitondo twahurije hamwe ingabo, dusuzuma intwaro n’ibindi nkenerwa, tuvugana n’iyindi mitwe y’ingabo kugira ngo tuyihe ikimenyetso. Ahitwa i Musaga niho twatangiriye imirwano, duhita twinjira mu mujyi [wa Bujumbura] twihuta.”
Niyombare avuga ko uyu mugambi waje gupfubywa no kubura ubufasha, ndetse n’akagambane we na bagenzi be bakorewe n’uwari Minisitiri w’Ingabo, Pontien G
Yagize ati: “Kubura ubufasha byatumye ingabo zagombaga gufata ikibuga cy’indege zisubizwa inyuma. Icyo gihe imodoka zagombaga kuduha ubufasha zarafashwe. Ku wa 13 mu ijoro twarahuye twiyemeza gushyira ingufu ku gufata icyicaro cya Radio y’igihugu. Bucyeye twaragarutse duhura n’ingabo zikomeye. Imyitwarire ya Pontien Gaciyubwenge, n’ubwo ‘coup d’état’ yari yatangiye yagaragaje ubugambanyi ntiyifatanya n’abandi.”
Abajijwe umusanzu Gaciyubwenge yagombaga gutanga, Gen. Niyombare yagize ati: “Ubundi yagombaga kumenya guhuza ibikorwa by’ingabo. Ariko mu ntangiriro, yahagaritse ibijyanye n’itumanaho rye, buri wese yari ategereje uburenganzira bwari gutangwa na we ariko ntiyabikora. Imyitwarire ye n’ubwo coup d’état yari yatangiye, yerekana ubugambanyi bukomeye. Bamwe mu bari bamuri hafi bampamirije ko Gaciyubwenge, yagiye kwa Perezida Nkurunziza mbere y’uko ajya muri Tanzania. Birumvikana ko yamuburiye ku mushinga wacu.”
Niyombare avuga ko nyuma yo kubona umugambi wo guhirika Nkurunziza upfubye, we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo guhunga.
Avuga ko yahunze anyuze mu kiyaga cya Tanganyika akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi itanu Coup d’état ipfubye ndetse icyo gihe Leta y’u Burundi ngo yari yaratangaje ko yishwe.


Leave a Reply