,

Ibimenyetso byakuburira ko urwaye Hepatite B, uko yandura n’uko wayirinda

Posted by

Dore ibimenyetso byakwereka ko urwaye hepatite b

Muri iki gihe iyo uvuze indwara ya Hepatite, abantu benshi bagira ubwoba kuko ari indwara ifata inyama ikomeye y’umwijima. Twese turabizi ko umwijima ari inyama y’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko iyo yangiritse, umubiri wose ugira ibibazo bikomeye.

Hari ubwoko butandukanye bwa Hepatite ariko hano turarebera hamwe Hepatite B.

Hepatite B ni iki ?

Hepatite B ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto (virus) two mu bwoko bwa B. Utwo dukoko tukaba twinjira mu mubiri tunyuze mu nzira zitandukanye,ubundi dukunze kwiturira mu mwijima.Ni nayo mpamvu bavuga ko ari indwara y’umwijima.

Yandura gute ?

Hepatite B yandura binyuze mu maraso cyangwa andi matembabuzi y’uwanduye; ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cyangwa undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto.

Ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga igihe bitakozwe neza, kwijomba ibintu bitobora umubiri; nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi. Hepatite B kandi yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye.

Ibimenyetso byakuburira ko urwaye iyi ndwara

Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, cyangwa ukaba wakwitiranya ibimenyetso n’iby’izindi ndwara nk’ibicurane.

Bimwe mu bimenyetso rusange:

o Kubura ubushake bwo kurya (Appetit)
o Umunaniro udasanzwe
o Umuriro ariko udakabije
o Kuribwa mu nda
o Iseseme no kuruka
o Gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe

Kuri bamwe hiyongeraho:

o Inkari zijimye
o Kuvira imbere
o Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
o Kwituma ibyeruruka
o Guta ubwenge, kumva uzungera, cg kugwa muri coma
o Kumva utonekara uruhu

Ni byiza ko niba ubonye bimwe muri ibi bimenyetso wakwihutira kugana kwa muganga kugira ngo bagusuzume barebe koko niba ari iyi ndwara urwaye.
Niba ushaka kurinda umwijima wawe ndetse ugahangana n’izi virus dore igisubizo
Ni byiza kwirinda ahantu hose iyi ndwara yandurira kugira ngo ubungabunge ubuzima uri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *