“Batubeshyaga ko bagiye muri Congo guhinga cyangwa kuragira nyuma tukamenya ko bagiye muri Wazalendo na FDLR.”
Aya ni amwe mu magambo Umuyobozi w’Umudugudu wa Muti, Akagari ka Rwangara ho mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, Nzayisenga Jean Pierre, yatangarije IGIHE, nyuma y’igihe kirenga umwaka nta rubyiruko rwo muri uyu murenge rurongera kubacika rujya mu mitwe yitwaje intwaro.
Ibi yabigarutseho nyuma y’urugendoshuri abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugeza ku rwego rw’Umurenge wa Cyanzarwe bakoze bishimira ibyo bagezeho birimo umutekano, babasha no gutemberezwa inyubako y’Umuryango (Kivu Intare Arena) yuzuye itwaye miliyari 5.7 Frw.
Nzayisenga uyobora Umudugudu wa Muti ukora ku kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahishuye ko kuva Umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma, ndetse ukaba ari nawo ugenzura ikibaya cyose kibahuza, nta rubyiruko rurongera kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro.
Ati “Uyu munsi nta muturage ujya muri Congo akamarayo iminsi tutaramenya ibyo ari gukora, kuko mbere umuntu yarazaga akabafata akatubeshya ko bagiye gukora akazi ko guhinga cyangwa kuragira, gucukura amabuye y’agaciro za Rubaya no guca amakara agahita ajyanwa muri Wazalendo na FDLR, abaturage bajya gukorerayo bakababona bakaduha amakuru.”
“Hari abageragezaga gutaha rwihishwa bisanishije n’abaturage tukabafata, tukabashyikiriza inzego z’umutekano, ndetse muri ibyo bihe mu mudugudu wacu twafashe batatu bajyanwa i Mutobo bahabwa inyigisho, ndetse uyu munsi bari mu buzima busanzwe.”
Nzayisenga avuga ko ibyo babonye muri Cyanzarwe byabasigiye isomo ku kubungabunga umutekano no kurinda ibyo igihugu cyagezeho ari nayo mpamvu banejejwe no gusura inyubako y’umuryango.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda akaba na Perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Cyanzarwe, Me Niyonkuru Jean Aime mu kiganiro na IGIHE yavuze ko urugendoshuri bakoze rugamije kwigisha abaturage kutarangwa n’ingengabitekerezo.
Ati “Abaturage bacu duhora tubibutsa ko badakwiriye kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko nk’Abanyarwanda twahisemo kuba umwe, ni nayo mpamvu tunavuga tuti reka dusure ibyagezweho babone icyo imisanzu yabo ikora kandi banezerewe cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimye uruzinduko rw’aba banyamuryango bo mu Murenge wa Cyanzarwe, ku gusura inyubako y’Umuryango avuga ko bibasigira isomo rikomeye ryo kujya kwigisha abatarayigeraho, kuko baturanye n’umwanzi igihe kinini.
Ati “Kubera guturana n’umwanzi igihe kinini byageze aho birabangiriza, bagakoresha umupaka nabi kubera ingengabitekerezo, byari bikwiriye ko basobanurirwa neza indangagaciro z’ubunyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yo hakurya y’umupaka, twizeye ko bongeye gutekereza icyo bari cyo, kandi kigomba gutandukana n’icyangije ubumwe bw’abanyarwanda harimo no kuba hari abagiye baducika bakajya kuyivoma cyangwa bakajya mu mitwe irwanya Igihugu.”
Meya Mulindwa ahamya ko kuba mu myaka yatambutse hari abaturage bavaga mu mirenge ihana imbibi na RDC bakajya mu mitwe irwanya Leta byose byakomokaga ku ngengabitekerezo y’abasize bakoze Jenoside bahungiye mu mashyamba ya Congo, kuri ubu batakiri hafi y’umupaka.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Bugeshi uhana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo igicumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Akarere ka Rubavu kari kamaze kwakira abaturage 60 bari barashukishijwe akazi na Leta ya Kinshasa bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, barimo 44 bari baragiye muri Wazalendo na 14 bari barajyanwe mu mutwe wa FDLR.





Leave a Reply