Leta y’u Burundi yahakanye amakuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga ku bagabo bo mu Burundi n’amabere y’abagore baho yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru.
Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwizwa amashusho y’abantu byavugwaga ko bibwe biriya bice ibyo bari basanganwe bigahinduka bito, ndetse n’ay’abantu bambaye ibikwasi ku bice by’umubiri birimo amaboko n’amaguru nk’uburyo bwo guhangana na buriya bujura.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe yatangaje ko ibya buriya bujura ari ibinyoma, ivuga ko abantu 11 bamaze iminsi babikwirakwiza bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize iti: “Nta muntu n’umwe uratakaza umwanya w’ibanga cyangwa amabere ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi muntu mu Burundi. Abantu 11 mu babikwirakwiza bamaze gufatwa.”
Polisi y’u Burundi ku wa Gatanu yatangaje ko yamaze gutangiza iperereza kugira ngo imenye aho ibihuha by’ubujura bw’imyanya y’ibanga bwaturutse.
Usibye mu Burundi, ubujura bwa biriya bice bivugwa ko bukorwa hifashishijwe imbara zidasanzwe bumaze iminsi bunavugwa mu mijyi ya Uvira, Kalemie na Kolwezi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wa Polisi yo muri Kolwezi, Emmanuel Katambwe, ku wa Kane w’iki cyumweru yatangaje ko mu bantu 13 bavugaga ko bibwe ibitsina byabo basanze nta n’umwe muri bo watakaje icye.


Leave a Reply