Iran yaburiye Trump ko na yo ishobora kuzamwivugana

Posted by

Umwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Iran, yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko agomba kwitonda, kugira ngo atazisanga na we yishwe.

Ali Larijani usanzwe ari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Iran, yavuze ko abaturage be badatinya ibyo yise “iterabwoba ryo ku mpapuro” rya Trump.

Yavuze ko Iran yigeze guhangana n’abanzi bakomeye kurusha Trump kandi ikabatsinda.

Uyu mugabo asubiza Trump uheruka kuburira Iran ko ishobora guhura n’“urupfu, umuriro n’uburakari bukomeye” mu gihe yakomeza gufunga inzira inyuramo Peteroli ya Hermoz, yagize ati: “Abaturage ba Iran ntibatinya iterabwoba ryawe risa n’iryo mu mpapuro… witonde utazisanga ari wowe wishwe.”

Iran yaburiye Trump mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje gukara, nyuma y’ibitero Amerika na Israel baheruka kugaba kuri Iran.

Ni ibitero byahitanye abenshi mu bayobozi ba kiriya gihugu barangajwe imbere na Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wacyo.

Abasesenguzi bahuriza ku kuba amagambo ya Ali Larijani agaragaza uburyo umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Washington na Tehran, ibintu bishobora gutuma intambara hagati y’ibihugu byombi imara igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *