Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Israel (IDF) cyaburiye Iran ko “kizakomeza gukurikirana” buri muntu uzasimbura uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga muri iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei.
Mu butumwa IDF yashyize kuri X buri mu rurimi rw’Igi-Farsi (rukoreshwa muri Iran) yagize ati: “Inteko y’impuguke za Iran, itaraterana mu myaka mirongo ishize, vuba aha izateranira mu mujyi wa Qom. Turashaka kubabwira ko ukuboko kwa Leta ya Israel kuzakomeza gukurikirana buri wese uzasimbura ndetse n’umuntu wese ushaka gushyiraho uzamusimbura.”
IDF iti: “Turaburira abantu bose bifuza kuzitabira inama yo gutoranya umusimbura ko tutazazuyaza kukwibasira na we. Uyu ni umuburo.”
Ayatollah Ali Khamenei wategetse Iran imyaka ibarirwa muri za mirongo, yiciwe mu bitero by’indege bya Amerika na Israel ku itariki ya 28 Gashyantare ku itangiriro ry’intambara ubu iri ku munsi wa cyenda.
Muri ibyo bitero, abandi bayobozi benshi n’abayobozi bakuru mu gisirikare muri Iran bamaze kwicwa.


Leave a Reply