Kenya: Abishwe n’umwuzure bageze kuri 42

Posted by

Leta ya Kenya yatangaje ko abishwe n’umwuzure watewe n’imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye by’iki gihugu ku wa 6 Werurwe 2026 bageze kuri 42.

Hari abantu benshi, imitungo y’abaturage irimo imodoka zirenga 100 byatwawe n’uyu mwuzure. Ingendo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi na zo zakomwe mu nkokora n’iki kiza.

Cedric Mwanza yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko uyu mwuzure watewe n’umugezi wa Nairobi. Ati “Imodoka nyinshi, ibintu byinshi ntazi…byose byagiye. Amazi yose yaturutse muri uriya mugezi.”

Discover more

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriye muri uyu mwuzure byari bikomeje, tariki ya 7 Werurwe Leta ya Kenya yatangaje ko abantu 23 ari bo bapfuye, ariko kuri uyu wa 9 Werurwe yemeje ko umubare wageze kuri 42.

Minisitiri ushinzwe imirimo rusange no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, Geoffrey Kiringa Ruku, yatangaje ko abatabazi barimo abasirikare bakomeje gushakisha abatwawe n’uyu mwuzure.

Minisitiri Kiringa yagize ati “Ibikorwa byo gushakisha bikomeje gukorwa n’amatsinda y’ubutabazi yo mu nzego zitandukanye, hagamijwe kugira ngo imirambo yose yatwawe n’umwuzure iboneke, ikurwemo.”

Tariki ya 7 Werurwe, Perezida William Ruto yatangaje ko yasabye ababishinzwe gukura ibiribwa mu kigega cy’igihugu kugira ngo bihabwe abibasiwe n’uyu mwuzure.

Ati “Nasabye ko ibiribwa bikurwa mu kigega cyacu cy’ubwizigame aka kanya kugira ngo bihabwe imiryango yagizweho ingaruka n’umwuzure.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi cyatangaje ko umwuzure wangije bimwe mu bikoresho byacyo kuri sitasiyo ntoya, gisobanura ko ibyo byagize ingaruka ku midugudu 14.

Byemejwe ko hari abaturage bishwe n’umuriro w’amashanyarazi, bitewe n’uko insinga z’amashanyarazi zaguye mu mazi nyuma y’aho imiyoboro yangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *