bitero bya misile bikomeje kumvikana mu bice bya Israel no mu birindiro by’abafatanyabikorwa ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ku mpapuro habayeho kwemeranya agahenge k’ibyumweru bibiri hagati ya Iran n’abo bahanganye, bikomeje gutera urujijo ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bibaye mu gihe hari icyizere cyari cyatangiye kugaragara ko intambara ishobora kugabanya ubukana, nyuma y’imishyikirano igoye yahuje impande zombi ibifashijwemo na Pakistan.
Amakuru atandukanye agaragaza ko impamvu nyamukuru ituma ibi bitero bikomeza ari uko ubutumwa bw’agahenge butaragera ku basirikare bose bayoboye ibikorwa bya gisirikare bya Iran hirya no hino mu gihugu.
Uburyo igisirikare cya Iran gikora muri iyi ntambara, gishingiye ku matsinda atandukanye akorera mu bice byinshi, bituma amabwiriza ava ku buyobozi bukuru i Tehran adahita agera ku bayobozi bose b’ingabo ku rugamba.
Byongeye, ibikorwaremezo by’itumanaho byangijwe cyane n’ibitero by’indege na misile byagabwe na Amerika na Israel mu byumweru bishize. Ibi byasize imiyoboro y’itumanaho isenyutse, amayira n’inzira za gari ya moshi byangiritse, bigora cyane ihererekanyamakuru. Abasirikare bamwe bakomeje kurasa batigeze bamenya ko hari agahenge kemejwe, mu gihe abandi babimenye batinda kubishyira mu bikorwa kubera inzitizi z’itumanaho.
Ikindi kibazo gikomeye kiri imbere mu gihugu cya Iran ni amakimbirane ari hagati y’ubuyobozi bwa politiki n’abayobozi b’ingabo zishinzwe kurinda impinduramatwara (IRGC).
Perezida Masoud Pezeshkian aherutse gushinja bamwe mu bayobozi bakuru b’izi ngabo, barimo Ahmad Vahidi na Ali Abdollahi, kuba barakomeje kugaba ibitero ku mupaka batabiherewe uburenganzira bwa politiki.
Ibi byerekana icyuho gikomeye mu buyobozi, aho bamwe mu basirikare batemera byuzuye ibyemezo bya guverinoma, ahubwo bagahitamo gukomeza igitutu cya gisirikare.
Mu gihe ubuyobozi bwa politiki bushaka agahenge kugira ngo buganire ku masezerano arambye, bamwe mu basirikare bakuru ba IRGC bo babona ko guhagarika ibitero ari ukwemera gutsindwa. Ibi bituma bakomeza ibikorwa bya gisirikare bagamije kwerekana ko Iran igifite imbaraga, n’ubwo byabangamira inzira y’amahoro.
Ku rundi ruhande, hari urujijo rukomeye ku bijyanye n’aho agahenge kagarukira, cyane cyane ku kibazo cya Lebanon. Nubwo Pakistan yatangaje ko agahenge kagomba gukwira mu bice byose birimo n’aho umutwe wa Hezbollah ukorera, Israel yo yavuze ko itazahagarika ibikorwa byayo byo kurwanya uwo mutwe muri Lebanon. Ibi byatumye Iran n’abo ifatanyije bakomeza kurasa nk’uburyo bwo gusubiza ibyo bitero, bikomeza kuzamura umwuka mubi mu karere.
Ibi byose bibaye mu gihe Iran iri mu bihe bikomeye byo guhererekanya ubutegetsi nyuma y’urupfu rw’uwari Umuyobozi w’Ikirenga, Ali Khamenei, wapfuye mu mpera za Gashyantare 2026.
Ubu ubutegetsi buri kugerageza kwimurirwa kuri Mojtaba Khamenei, ariko inzego zitandukanye ntizirabyumvikanaho neza, bigatuma amabwiriza atubahirizwa uko bikwiye. Icyuho cy’ubuyobozi cyatumye igisirikare kidakurikiza amategeko nk’uko byari bisanzwe.
Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yahagaritse umugambi wo kugaba ibitero bikomeye kuri Iran, wari wariswe ushobora “kurimbura ubusabane bw’Isi.”
Yavuze ko yemeye agahenge nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, hamwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu, Asim Munir. Aya masezerano ashingiye ku ngingo 10 zashyizweho na Iran, zirimo gufungura inzira y’amazi ya Hormuz, inyuzwamo hafi 20% bya peteroli yoherezwa ku Isi.
Gufungura iyi nzira byabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Amerika yemera guhagarika ibitero byayo mu gihe cy’agateganyo. Iran yemeye ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubwato bushobora kongera kunyura muri Hormuz mu mutekano, nubwo Iran izakomeza kuyigenzura no kuyishyiraho amahoro.
Nubwo ibyo byiyemezo byafashwe, amakuru aturuka mu bihugu bya Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) aravuga ko hakomeje kugaragara misile zirasa ziturutse muri Iran. Ibi bigaragaza ko agahenge kari kure yo kubahirizwa mu buryo bwuzuye, ndetse bikagaragaza ko inzira igana ku mahoro arambye igikomeye cyane.
Mu minsi iri imbere, intumwa za Amerika na Iran zitegerejwe guhura i Islamabad muri Pakistan kugira ngo baganire ku buryo bwo kugera ku masezerano arambye. Icyizere gihari ni uko iki gihe cy’agahenge kizafasha impande zombi kugabanya ubushyamirane no gushaka ibisubizo by’igihe kirekire.
Gusa, uko ibintu bihagaze ubu, biragaragara ko agahenge katari gahagije mu guhagarika burundu intambara, bitewe n’ibibazo by’itumanaho, amakimbirane mu buyobozi bwa Iran, ndetse n’inyungu zitandukanye z’impande zihanganye. Ibi byose bituma nubwo hari icyizere cy’amahoro, amasasu akomeje kuvuga, agaragaza ko urugendo rwo kugera ku ituze rirambye rukiri rurerure.






Leave a Reply