Umuraperikazi w’icyamamare Megan Thee Stallion yajyanywe kwa muganga mu buryo bwihuse nyuma yo gufatwa n’indwara atari yiteze, ubwo yari ari mu gitaramo cya filime mbarankuru ‘Moulin Rouge! The Musical’ i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, aho uyu muhanzikazi wari uri ku rubyiniro hagati mu mukino, yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo gutangira kumva atameze neza.
Umuvugizi we yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko “Megan yatangiye kumva arwaye bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga hafi aho kugira ngo abaganga bamusuzume.”
Yakomeje avuga ko amakuru arambuye ku buzima bwe azatangazwa mu gihe abaganga bazaba bamaze kumusuzuma neza.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 31, amazina ye nyakuri akaba Megan Pete, yari ari gukina ku nshuro ye ya mbere muri Broadway, aho ari mu bakinnyi b’iyi filime mbarankuru akinamo Harold Zidler, umuyobozi w’ahabera imyidagaduro uzwiho kugira imyitwarire idasanzwe.
Kellon Deryck utunganya imisatsi ye yanditse ku rubuga rwa X asaba abakunzi be gusengera Megan, agira ati: “Mwese musengere Megan, turi kwa muganga.”
Mbere y’iki kibazo, Megan yari amaze iminsi agaragaza ibyishimo byo kuba yinjiye mu ikinamico ya Broadway, aho yatangiye kuyikinamo ku wa 24 Werurwe 2026, anabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimiye guhura n’abafana be bise “Hotties”.
Megan Thee Stallion azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Savage’, ‘WAP’ na ‘Body’. Mu 2021 yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy Awards, birimo icy’umuhanzi mushya mwiza n’indirimbo nziza ya Rap.
Kugaragara kwe muri ‘Moulin Rouge! The Musical’ byari amateka akomeye, kuko yabaye umugore wa mbere ugaragaye mu mwanya wa Zidler mu mateka yose y’iyi kinamico ku isi.
Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko babwiwe kuguma mu myanya yabo mu gihe abaganga bari bari kwita kuri Megan inyuma y’urubyiniro.
BBC yanditse ko nyuma y’uko avanywe aho, igitaramo cyakomeje undi mukinnyi w’umugabo amusimbura muri uwo mwanya.
Biteganyijwe ko Megan azakomeza kugaragara muri iyi kinamico kugeza tariki 17 Gicurasi 2026, kuri Al Hirschfeld Theatre, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahita agaruka ku rubyiniro mu minsi iri imbere.







Leave a Reply