Ni iki gitera ibiheri? Ese gukora imibonano bikiza ibishishi? Sobanukirwa

Posted by

Wigeze wibaza impamvu tuzana ibiheri? Byaba biterwa no guhangayika? Kuki abakobwa bazana ibiheri iyo bagiye mu mihango? Kuki se abana benshi bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bazana ibiheri bakunze kwita ibishishi?

Ibiheri niyo ndwara y’uruhu ifitwe n’abantu benshi ku Isi. Biza ku ruhu iyo amavuta arinda uruhu kuma yitwa ‘sebum’ hamwe n’utunyangingo twapfuye byivanze bigafunga utwenge two ku ruhu. Ibyo bituma ku ruhu rwawe hazamuka ibiheri. Kenshi bikunze kuza mu maso kuko ariho haba amavuta menshi, ariko bishobora kujya n’ahandi hose ku mubiri.

Mu bitera ibishishi, harimo kuba umubiri ukora amavuta menshi ya sebum, kuba hari utunyangingo twinshi twapfuye mu twenge two ku ruhu no kuba hari mikorobe ziri gukurira muri utwo twenge.

Iyo umubiri wawe ukora imisemburo myinshi y’uruhu, kunywa imiti imwe n’imwe, ndetse n’imyaka y’ubukure, bishobora kongera ibyago byo kurwara ibiheri. Na none imihangayiko, kwikuba cyane, kwambara imyenda igufashe cyane ndetse no kuba ahantu hahehereye bituma ibiheri byari bisanzwe bihari bikura kurushaho.

Nonese kuki abakobwa bazana ibiheri iyo bagiye mu mihango?

Iyo abagore n’abakobwa bagiye mu mihango, imisemburo y’umubiri wabo irahinduka. Mbere y’uko imihango iza, imisemburo ya estrogen na progesterone iragabanyuka. Ibyo bituma umubiri ukora amavuta arinda uruhu kumagara ya sebum menshi, bityo agafunga utwenge tw’uruhu. Iyo ayo mavuta yivanze n’utunyangingo twapfuye hamwe na mikorobe, ahita abyara ibiheri.

Iyo ni nayo mpamvu ingimbi n’abangavu bakunze kuzana ibiheri by’ibishishi. Imisemburo y’imibiri yabo iba iri guhinduka, bigatuma uruhu rwabo rukora sebum nyinshi. Na none kuzana ibishishi ushobora kubikomora ku babyeyi bawe. Niba mu muryango wanyu bakunze kuzana ibishishi, haba hari ibyago byinshi by’uko nawe uzabizana.

Nubwo benshi babifata nk’inenge gusa, ibishishi ni uburwayi kandi bukenera ubuvuzi kimwe n’izindi ndwara. Hari abazakugira inama yo gusiga umuti w’amenyo ku biheri ariko sibyo. Umuti w’amenyo wangiza uruhu aho kurufasha. Hari n’abahungu baba bashaka gufatirana amahirwe bakabeshya abakobwa ko kuryamana nabo bizatuma bakira ibishishi. Ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu gihe ufite ibiheri bikurya cyangwa bikubangamira mu bundi buryo, ugomba kugana inzego z’ubuvuzi zikagufasha.

Niba ibishishi byawe ari bike kandi bidakabije, muganga ashobora kuguha imiti yo gusiga ku ruhu igizwe n’ibinyabutabire bigabanya ikorwa rya ‘sebum’ kandi bikica mikorobe.

Mu gihe ibishishi ari byinshi kandi bimaze igihe kinini, hari ubwo uwivuza ahabwa imiti yo kunywa cyangwa se akayiterwa mu rushinge. Hari ubwo kandi muganga aguha imiti igabanya ikorwa ry’imisemburo.

Ushobora kurwanya ibishishi ku giti cyawe ukaraba mu maso n’amazi y’akazuyazi, cyangwa ugakuba barafu ku ruhu kuko bifasha mu itembera ry’amaraso no gutuma uruhu rukora neza. Uba ugombwa kwirinda kumena ibiheri, kuko bikwirakwiza mikorobe ku ruhu kandi bigatuma uzana inkovu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *