,

Nta bihano twafatiye u Rwanda nta n’ibizigera bifatwa – Uko telefoni y’i Kigali yahagaritse ibihano Amerika yari igiye gufatira u Rwanda

Posted by

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse gahunda yo gufatira u Rwanda ibihano, nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Senateri Lindsey Graham w’umunyamerika.

The Wall Street Journal yanditse ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yahamagaye Senateri Graham amusaba ubufasha bwo guhagarika umugambi wa White House wo gufatira u Rwanda ibihano.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize Amerika yari yarakunze kuvuga ko izahana u Rwanda, irushinja kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Washington rwasinyanye na Congo Kinshasa mu Ukuboza 2025.

Graham ngo yemeye ubwo bufasha, asaba White House n’ibiro bya Visi-Perezida JD Vance kudafata ibyo bihano kubera ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe wa Amerika, bityo ko kurufatira ibihano byarushora kure y’ubufatanye na Washington.

Graham kandi ngo yabwiye White House ko u Rwanda rwubahirije gahunda yo kohereza amabuye y’agaciro muri Amerika, nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byasinyanye.

Abayobozi benshi bazi iby’iriya dosiye bavuze ko White House yahise yisubira ku cyemezo cy’ibihano yateganyaga gufata, n’ubwo abayobozi batandukanye batumvaga kimwe ibyo kubihagarika.

Senateri Graham, ni umwe mu bagize Ishyaka ry’aba-Républicain, akaba akomoka muri Carolina y’Epfo ndetse akanaba umuntu wa hafi cyane ya Perezida Donald Trump.

Kuri ubu umuvugizi we ntacyo aratangaza ku bivugwa.

White House na yo ntacyo irabivugaho.

Muri Kamena umwaka ushize, ni bwo u Rwanda na Congo Kinshasa byageze ku masezerano y’amahoro, nyuma yo guhurizwa mu biganiro na Amerika.

Ni amasezerano akubiyemo ingingo zitandukanye, zirimo guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 barwana, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufasha ingabo za Leta ya Congo muri iriya ntambara ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rumaze igihe rwarafashe.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bemeje burundu ariya masezerano, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Donald Trump.

Senateri Graham wari witabiriye uwo muhango, yavuze ko ayo masezerano ari “ikintu cyari hafi kudashoboka gutekereza ariko ubu kikaba cyabaye impamo.”

Icyakora nyuma yo kuyasinya, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 byitwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Mu gihe M23 ishinja ingabo za Kinshasa kuba ari zo ziyigabaho ibitero, White House yabwiye The Wall Street Journal ko “ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo binyuranyije ku buryo bugaragara n’amasezerano ya Washington, kandi ko Amerika ishaka ko u Rwanda na M23 bihita bikura ingabo zabyo muri ako karere.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa ariya masezerano, anashinja Congo n’imitwe iyishyigikiye gukomeza kuyica.

Amakuru avuga ko ibihano Amerika yarimo itegura gufatira u Rwanda byagombaga guhabwa abayobozi bakuru barwo n’aba M23, mu rwego rwo “kurengera” amasezerano ya Washington.

Amerika igaragaza impungenge z’uko ariya masezerano ashobora gusenyuka burundu mu gihe nta ngamba zaba zifashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *