,

Nta bubasha nari niteze kuri Macron ukubitwa n’umugore – Donald Trump

Posted by

Donald Trump yavuze ko nta bubasha yari yiteze kuri macron ukubitwa n'umugoe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amuziza kwanga kumuha ubufasha mu ntambara Amerika iri kurwana muri Iran, ashimangira ko ari umugabo uhohoterwa n’umugore we.

Trump yabigarutseho mu musangiro wabaye ku wa 1 Mata 2026, ubwo yibasiraga ibihugu byo muri NATO byamutereranye mu ntambara Amerika na Israel byatangije muri Iran.

Ati “N’ubundi ntitwari tubakeneye n’ubwo nabasabye ubufasha […] niyambaje u Bufaransa bwa Macron ugikubitwa n’umugore, aracyari gukira imvune z’umusaya w’iburyo yakuye ku nshyi yakubiswe.”

Aya magambo ya Trump kuri Macron yayavuze ayashingiye ku mashusho yakwirakwiye muri Gicurasi 2025 ubwo Brigitte Macron yakubitaga urushyi mu misaya Perezida w’u Bufaransa.

Trump yakomeje avuga ati “Naramubwiye nti Emmanuel, twakwishimira ubufasha waduha n’ubwo umwanzi turi kumutsinda dusenya intwaro zabo, ubishoboye watwohereza ubwato aka kanya.”

Donald Trump yavuze ko Macron yamubwiye ko bidashoboka kumwohereza ubwato, keretse intambara irangiye, na we amusubiza ko ataba akibukeneye.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko Amerika izongera gusuzuma umubano wayo n’ibihugu bya NATO igihe intambara ya Iran izaba irangiye, kubera ko byanze kubashyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *