Niyigaba Clement yavuze ko yahaye abitwa abahigi 900,000 Frw noneho ushinzwe imiturire mu murenge arabimenya ararakara cyane. Yahise ahuruza inzego kuva ku Karere ka Gasabo baza gusenya nta n’integuza bahawe.
Ku wa 31 Werurwe 2026 umunyamakuru Niyigaba Clement yatawe muri yombi nyuma yo kugira ibyo avuga birimo ko yahaye ruswa abitwa”Abahigi’.
Uyu munyamakuru yaganiriye na mugenzi we Ndahiro Valens Papy amutekerereza uko byatangiye. Ati”Twasabye icyangombwa cyo kuvugururura baracyiduha. Nyuma ushinzwe imiturire mu murenge yatubwiye gushaka abitwa abahigi. Twabahaye 900,000 Frw tuzamura ishuri abantu bareba.
Niba bakubwira ngo abo bahigi utabashatse ntushobora no kunywa amazi. Ubwo urumva se turimo turagana he?”.
Niyigaba Clement yavuze ko yahaye abahigi 900,000 Frw noneho ushinzwe imiturire mu murenge arabimenya ararakara cyane. Yahise ahuruza inzego kuva ku Karere ka Gasabo baza gusenya ishuri ry’incuke.
Niyigaba Clement yasabye ko bakwisenyera barabyanga. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru bamuhamirije ko rwose ruswa ivuza ubuhuha ndetse bakaba bifuza impinduka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.








Leave a Reply