, ,

Nyuma y’imyaka 11 uwatoje amavubi yagarutse kuyatoza

Posted by

umutoza w'amavubi

Umutoza w’Umwongereza, Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma y’imyaka 11.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni ryo ryabitangaje kuri uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

FERWAFA yavuze ko yishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’Umutoza Mukuru w’lkipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’lkipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.

Yavuze ko ishyirwaho ry’umutoza rirashimangira “ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n’imiyoborere mishya y’umupira w’amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika  no ku Isi”.

Constantine azatangira inshingano ze mu lkipe y’lgihugu Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganijwe kubera i Kigali mu mpera za Werurwe, 2026.

FERWAFA kandi yavuze ko amakuru  arambuye, gahunda za tekiniki ndetse n’icyerekezo cy’iterambere azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba.

Ibyo wamenya kuri Stephen Constantine

Constantine yavukiye i Londres, umurwa w’u Bwongereza mu 1962 aho bivuze ko afite imyaka 63.  Nyina yari  Umwongereza naho se avuka muri Chypre. 

Ku myaka 16 yagiye kugeragezwa muri Chelsea aho mu mukino wa mbere yatsinzemo ibitego 3 akina nka rutahizamu. Mu myaka ibiri yakurikiyeho, umutoza w’Amavubi yagiye mu igeragezwa muri Millwall, yaje kujya muri Chypre asinya muri AEL Limassol nk’umukinnyi.

Constantine afite imyaka 19 yasanze Costas, umuvandimwe we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amara imyaka 10 akinira Pennsylvania Stoners na New York Freedoms ahagarika gukina nyuma y’imvune yagize mu ivi byatumye ahita atangira amasomo y’ubutoza.

Mu 1999 nibwo yatangiye urugendo urugendo rwo gutoza ahereye mu ikipe y’igihugu ya Nepal. Yayimazemo imyaka ibiri ahita ajya mu ikipe y’igihugu y’u Buhinde, ayivamo ajya muri Malawi naho avayo ajya muri Sudani muri 2009 gusa Ambasade y’Abongereza imusaba kuguma hamwe kuko hari imyigaragambyo yo kwamagana impapuro zo gufata perezida wa Sudani, Omar al-Bashir.

Nyuma yaho yagiye gutoza muri Cyprus mu makipe atandukanye ubundi muri 2014 ahabwa gutoza Amavubi. Ntabwo yatinze mu Rwanda kuko yahamaze umwaka umwe ubundi ahava asubira gutoza Ubuhinde amarayo imyaka ine.

Muri 2021 yagiye gutoza Pafos yo muri Cyprus naho ntiyatindayo ahita ajya gutoza muri East Bengal Club yo mu Buhinde. Guhera muri 2023 yatozaga ikipe y’igihugu ya Pakistan. Ubwo Stephen Constantine yatozaga Amavubi umwaka umwe yayafashije kugera ku mwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA, muri 2015 u Rwanda rwari ku mwanya wa 64.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *