,

Nyuma y’uko hishwe umufaransakazi, Ubufaransa bwahise butangiza iperereza ku gitero cya FARDC i Goma

Posted by

Igitero cyagabwe i Goma cyatumye Ubufaransa butangiza iperereza

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryatangije iperereza ku byaha by’intambara byakorewe mu gitero giherutse kugabwa i Goma mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana Umufaransakazi witwa Karine Buisse.

Karine Buisset yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) i Goma ari umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gitero cya drones cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegesti bwa RDC wagaragaje ko cyagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) kigamije kwica abayobozi bakuru bawo.

Uwo mufaransakazi ari mu bahitanywe na cyo nyuma y’uko inzu we n’abandi bakozi bari batuyemo mu gace ka Himbi irashweho.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yavuze ko babajwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke byibasira abasivile by’umwihariko urupfu rw’uwo mufaransakazi.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iryo perereza ry’u Bufaransa rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwa Karine Buisse binyuze mu kugaragaza mu by’ukuri abagabye icyo gitero.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yari yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko ingabo zayo ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko na yo igiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri k’uko ibintu byagenze, ariko mu buryo busa n’ubutangaje itangira kucyegeka kuri AFC/M23.

Icyo gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko igitangaje ni uko nta watinyukaga kwamagana abakigabye mu by’ukuri.

Ni ibintu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yagarutseho, avuga ko ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’Umufaransakazi Karine Buisset ariko ntibikomoze ku bakigabye.

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga utajya utunga urutoki Leta ya RDC iyo ikora ubugizi bwa nabi, kuko igihe cyose ingabo zayo zagabye ibitero bya drones ku Banyamulenge muri Komine ya Minembwe n’abandi basivile, wahisemo guceceka.

Ati “Birababaje kubona ko mu Isi ya none, bitakiri ihame ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa itegeko mpuzamahanga byatakaje agaciro, ahubwo n’ubuzima bw’abantu bugatakaza mu gihe inyungu zikomeye z’abanyembaraga zabangamirwa.”

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *