Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Hasohokeye rimwe indirimbo 4 zo kubyina intsinzi ya Paul Kagame – Video

    Nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi barabyina intsinzi. Abahanzi batandukanye bashyize hanze indirimbo zo kubyina intsinzi. Ku ikubitiro Dore izamaze kugera hanze: 1. Intsinzi ya Kagame ya Noopja Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo ‘Intsinzi ya…

  • Rutahizamu APR FC yazanye yatumye benshi mu ba Rayon bikanga

    Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria, ngo azayikinire.   Uyu musore yasanze bagenzi be muri Tanzania, aho iyi kipe iri gukinira imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma n’ikipe ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka itatu. Chidiebere Johnson…

  • Mbappe arerekanirwa kuri Santiago Bernabéu aho byitezwe ko ari bukureho agahigo kari karashyizweho na Cristiano Ronaldo

    Biteganyijwe ko mu masha make ari imbere, rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid, akaba yitezweho kwakirwa n’abarenga ibihumbi 85. Uyu rutahizamu uza guhabwa nomero 9, arerekanirwa kuri Santiago Bernabéu yamaze gutegurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024. Abafana ba Real Madrid ndetse n’abakunzi ba ruhago…

  • Nyuma ya Kazungu Denis habonetse undi mwicanyi ruharwa umaze kwica abakobwa n’abagore 42 mu myaka 2 gusa

    Jomaisi Khalisia yiyemereye ko ari we wishe abagore 42 harimo abasanzwe mu kimoteri cya Kware mu murwa mukuru Nairobi. Uyu mugabo w’imyaka 33 yavuze ko aba bagore n’abakobwa yagiye abica mu bihe butandukanye, ahereye ku mugore we. Amin Mohamed uyobora ibiro bya Kenya bishinzwe iperereza yavuze ko uyu mugabo yishe aba bagore kuva mu…

  • NEC yateguje abanyarwanda igihe amajwi ya mbere y’agateganyo atangarizwa

    Abanyarwanda ingeri zitandukanye baramukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ibyayavuyemo by’agateganyo biri butangazwe saa yine z’ijoro. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ’NEC’ yitezweho gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bitarenze saa yine z’ijoro uyu munsi. NEC ivuga ko abatoye Bose barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri…

  • Ibisobanuro 8 byo kurota uhanuka, mu giti, ku nzu, ingazi kugwa mu mwobo…

    Twifashishije inyandiko zitandukanye, muri iyi nkuru twabateguriye ibisobanuro by’inzozi zo kurota uhanuka ! Akenshi izi ni inzozi ziza umuntu agitangira gusinzira ndetse nko muninota 10 yambere y’ibitotsi aho uhita ushigukira hejuru usa nusimbuka ndetse unafite ubwoba bwinshi. 1. Nkuko bivugwa n’abahanga muby’imitekerereze ya muntu, izi nzozi zerekana ibitekerezo by’ubwoba no kutizera umutekano biri muri…