MINEDUC igiye guhana ba banyeshuri bagaragaye bishwanyagurijeho imyenda n’abatwitse amakayi yabo nyuma yo kurangiza ibizami
•
Minisitiri w’Uburezi,Dr.Valentine Uwamariya yatangaje ko bababajwe n’imyitwarire y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakagaragara batwika amakayi bigiyemo abandi bakishwanyagurizaho imyenda y’ishuri. Ku mbuga Nkoranyambaga hiriwe amashusho n’amafoto y’abanyeshuri barangije ibizamini bya leta mu minsi ishize hanyuma bashwanyaguza imyenda yabo abandi bacagagura amakayi bavuga ko ishuri barisezeye. Minisitiri w’Uburezi yabwiye RBA ko bababajwe n’imyitwarire igayitse…
King James na Shaddy Boo bafatiwe I Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
•
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n’abandi bantu 8 bari kumwe, bafatiwe mu karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19. Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza. Bavuga ko bari bagiye muri…
Abanyeshuri baciye imyenda abandi batwika amakaye bigiragamo nyuma yo gusoza ikizamini cya Leta – AMAFOTO
•
Ku mbugankoranyambaga by’umwihariko Twitter,hakomeje gucaracara amafoto y’abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta barangije bishwanyagurizaho imyenda y’ishuri abandi batwika amakayi bigiyemo. Muri aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje bamwe muri abo banyeshuri bakataguye imyenda y’ishuri bambaye mu gihe hari abandi barimo gutwika amakayi bigiyemo. Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio& TV10, yashyize ku rubuga…
Real Madrid: Mu marira Ramos yasezeye Varane bari bamaranye imyaka isaga 10 mu bwugarizi aho bari kumwe batsinzwe imikino 2 gusa
•
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Manchester United yatangaje ko yamaze kumvina na Real Madrid Kuri Raphael Varane wari umaze imyaka isaga 10 yambara Umweru n’umukara. Varane yageze muri Real Madrid asanga Sergio Ramos amazemo imyaka 6 yamwakiriye nk’umwana ufite ejo hazaza kuko Varane yahageze ku myaka 18 none ahavuye ku myaka 28.…
Umusore yahisemo kwica umukunzi we wari ugiye kumusiga akajya Qatar mu kazi yibwirako nagera i mahanga azamwanga
•
Akenshi umunyenga w’urukundo ugaragara iyo abakundana batuye mu gace kamwe cyangwa mu gihugu kimwe aho babasha guhura rimwe na rimwe bitagoranye, iyo umukunzi wawe agusezeye agiye i mahanga ushobora kumva ikiniga ukibwira ko azakwanga kubera kutakubona ibyatumye umusore wo muri Kenya yica umukunzi we Joyce Nyambura. Inkuru ibabaje cyane, Joyce Wanjiru Nyambura w’imyaka…
Agashya: Kompanyi y’abashinwa yaciye agahigo ko kubaka inzu y’amagorofa(etages) 10 mu masaha 28 gusa
•
Iyo umuntu avuze ko iterambere ryihuta nk’umuyaga ni imvugo ivugwa kugira ngo bikumvishe ko hari umuhanda cyangwa inyubako zishora kuzura mu gihe gito cyane nk’uko Broad Group, Kompanyi y’Abashinwa yakoze amateka ku isi ikuzuza inzu ya Etaje 10 mu masaha 28. Kompanyi Broad Group, ikorera mu Bushinwa, ikora ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi, ni agahigo…