Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi hanafatwa byinshi mu bikoresho byazo

    Amakuru akomeje kuzenguruka kuri twitter ataremezwa neza aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique muri iyi weekend zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi mu Ntara ya Cabo Delgado mu gace ka Awasse. Aya makuru arakomeza avuga ko izo nyeshyamba zishwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda ubwo zageragezaga kongera ingufu muri aka gace kugirango zibashe…

  • Ngoma: Umunyeshuri uri mu bizamini bya Leta yahengereye mugenzi we amukubita inyundo mu mutwe bapfa umukobwa

    Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashyamiranye bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa.   Ibi byabereye muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe ahengera mugenzi we amukubita inyundo.…

  • Dore ibintu 10 wakagombye kumenya ku mikorere y’impyiko

    Imikorere y’impyiko, rumwe mu ngingo dufite zifite akamaro gakomeye cyane, kubera ziyungurura amaraso, zigafasha no mu gusohora imyanda iba iri mu mubiri.   Umuntu agira impyiko 2 ziherereye mu gice cy’inda yo hasi iburyo n’ibumoso ariko ahagana mu mugongo; buri mpyiko ireshya na centimetero 11.43 (11.43 cm) igapima garama hafi 142 (142g). Gusa ntiwabasha…

  • Imbuto z’ipapayi zishobora gufasha abagabo kuboneza urubyaro

    Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw”imisemburo cyangwa se ubw”imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.   Ibi  yose iyo bikorwa bikorerwa ku bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.   Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo harebwe nib anta…

  • Ibyo kurya ugomba kwirinda niba wifuza kunanuka

    Kugabanya ibiro ntibiba byoroshye, cyane cyane noneho iyo ufite ibiro birengeje urugero. Ibiro birengeje urugero ni ikibazo gikomereye ubuzima, kuko biri ku isonga mu bitera indwara zikomeye nk’izibasira umutima, diyabete, kanseri, kwigunga n’izindi zibasira imikorere y’umubiri.   Kugabanya ibiro ukagera ku rugero rukwiye bishobora kugufasha kwirinda ibyo byago byose, no kurushaho kugaragara neza.  …

  • Dr Dre yategetswe kujya yishyura miliyoni 3.5$ buri mwaka umugore batandukanye nyuma y’imyaka 24

    Umuraperi w’Umunyamerika Dr Dre yategetswe n’urukiko rwa Los Angeles kujya yishyura uwahoze ari umugore we Nicole Young amadorali miliyoni 3.5 ku mwaka.   Hejuru y’ibyo kandi, uyu munyamuziki yategetswe kujya yishyura ibijyanye n’ikiguzi cy’ubuzima bwa Young, amazu aherereye mu gace ka Malibu, California n’andi aherereye mu Mujyi wa Los Angeles.   Ibi azabikora kugeza…