Kwizera Olivier yigaritse Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi
Umunyezamu Kwizera Olivier wakiniraga Rayon Sports umwaka ushize ariko ubu bikaba bitazwi aho azerekeza yavuze ko kumwirukana mu mwiherero w’Amavubi ari akagambane kakozwe mu kumwangisha abafana. . Kwizera Olivier yavuze ko nta masezerano afitiye Rayon Sports . Kwizera Olivier…
Birababaje: Umugore w’imyaka 20 yabyaye umwana ufite isura y’umukecuru rukukuri
Umuntu wese aba agomba kwakira icyo Imana imuhaye kuko hari impamvu biba bibaye, ariyo mpamvu ‘Inda ibyara Mweru na Muhima’ nk’uko umugore wo muri Afrika y’Epfo yibarutse umwana w’umukobwa ugaragara nk’umukecuru rukukuri . . Yibarutse umukecuru rukukuri Mu…
Abasore: Interuro 6 ubwira umukunzi wawe ibinezaneza bikamurenga akaba yaguha ibyo atunze byose
Ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Nk’ uko interuro mbi ituma umukunzi wawe akurakarira, ku rundi ruhande interuro nziza ituma umukunzi wawe amera nk’ umeze amababa iyo uyimubwiye. N’ubwo abakobwa badateye kimwe, hari interuro buri mukobwa wese akunda kubwirwa. …
Burundi: Umukobwa yiyemeje guharikanwa na nyina nyuma y’uko abateranyije ubundi akifunga uyu musore wari kuba umukwe we
Urukundo rugana aho rushatse, bibaho ko umusore atereta umukobwa na Nyina, cyangwa se agatereta umwe undi akaziraho bikaba byafata indi ntera. Umukobwa wo mu gihugu cy’u Burundi ari mu gihirahiro, nyuma y’aho Nyina umubyara ashakanye n’umusore biteguraga kurushinga kuko yamurangayeho….
Amerika yakuye umusirikare wayo wa nyuma muri Afghanistan. Reba icyo bakoreye ibikoresho byabo bya gisirikare basize ku kibuga cy’indege
Igisirikare cya Amerika cyasize kiborotse ibikoresho bya gisirikare birimo indege n’imodoka z’intambara cyasize muri Afghanistan ku buryo bitakongera gukoreshwa mbere yo kuhavana abasirikare bacyo ba nyuma bari basigaye ku butaka bw’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Kanama 2021….
Musanze: Umugabo Yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze avuye guhahira umuryango
Umurambo w’uwitwa Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 53 wari uzwi ku izina rya Kalinda wabonetse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Karema, nyuma yo kwicwa avuye gukorera amafaranga i Rubavu. Nyakwigendera Hakuzimana…
Gisozi: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima
Mu gicuku cyo kuri uyu wa 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana. Inzu z’uwo…
Habonetse ubundi bwoko bushya bwa Covid-19 bwandura vuba cyane muri Afurika y’Epfo
Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bari gukurikiranira hafi ubundi bwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa C.1.2 bugenda buhindagurika kenshi. Ubu bushakashatsi ntiburemeza niba koko ari ubundi bwoko (variant) buteye ubwoba. Ubu bwoko bumaze kuboneka mu ntara zose za Afurika y’Epfo…
Burundi: Uhagarariye u Rwanda yagaragaye atunguranye mu munsi mukuru w’imbonerakure, Perezida Ndayishimiye amuha ubutumwa bukomeye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yijeje Abarundi ko iby’umubano w’igihugu cye n’u Rwanda bikomeje gushakirwa umuti anagira ubutumwa aha Abanyarwanda yanyujije ku muntu wari uhagarariye u Rwanda wari witabiriye imihango yo kwizihiza Umunsi w’Imbonerakure wabaye kuwa gatandatu ushize, itariki 28…
Amagambo y’incyuro ubwo Uganda yakiraga umurambo w’umucuruzi wiciwe mu Rwanda arashwe
Kuri uyu wa 29 Kanama 2021, Leta ya Uganda ihagarariwe na Nelson Nshangabasheija yakiriye umurambo wa Justus Kabagambe warasiwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, ku wa 18. Nshangabasheija usanzwe ari umwe mu bayobozi…