Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • RURA yashyizeho amabwirza mashya yo gukumira ubujura bukorwa hifashishijwe Telefoni

    Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda ’RURA’, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone. Ibyatangajwe na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, bije nyuma y’uko muri iyi minsi abatekamitwe bo kuri telefone basigaye barabaye benshi cyane, ndetse banahindura umuvuno w’uburyo bacucura abaturage mu mayeri…

  • NESA yatangaje igihe amashuri azafungurira hamwe n’itangazwa ry’amanota ya 2023/2024

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ’NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024. Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri…

  • Wa mukobwa The Ben ashinjwa gukururira ikariso yavuze uko byagenze

    Umukobwa witwa Emelyne uherutse kugaragara mu mashusho yifotozanya na Mugisha Bénjamin ’The Ben’, yanyomoje ibishinjwa uyu muhanzi byo kuba yarakuruye ikariso ye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yahuriye na The Ben mu karere ka Musanze, aho uyu muririmbyi yari yakoreye igitaramo yahuriyemo n’umugandekazi, Rema Namakula. Muri iki gitaramo The Ben…

  • RIB yatangiye guhiga abamaze iminsi bayiyitirira bagakwirakwiza ubutumwa bugamije kwambura abakoresha MOMO

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha abantu bamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abakoresha serivisi za Mobile Money mu izina ryarwo kugira ngo bahanwe. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook hamaze iminsi hakwirakwizwa ubutumwa butangwa mu izina rya RIB ababwandika bita ko bugamije kuburira Abanyarwanda bakoresha simukadi zitabanditseho. Muri ubwo butumwa ababucura…

  • Gisagara: Dr Pascal Ngiruwonsanga wayoboraga ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana w’umugore we

    Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi, arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga. Umwana witabye Imana ni umuhungu, yitwa Ganza Lyanne w’imyaka umunani akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Nyakwigendera yarererwaga kwa Dr Ngiruwonsanga washatse nyina nyuma yo kumupapura Umugabo babanaga. Se wa nyakwigendera…

  • Impanuka ikomeye cyane yahitanye 6 abandi barakomereka

    Impanuka idasanzwe y’ikamyo yari itwaye ifu hamwe na bisi yerekezaga i Kampala yahitanye abagera kuri batandatu ubwo imodoka zagonganiraga mu muhanda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kyazanga ni mu karere ka Lwengo. Biravugwa ko bisi yerekezaga mu mujyi wa Kampala ivuye Kisoro, ni mu gihe ikamyo yo yari itwaye ifu y’ibigori ku muhanda uva i…