,

Perezida Kagame yasubije abigeze kubeshya ko arembye

Posted by

Perezida Kagame yasubije abigeze kuvuga ko arembye

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kinini yamaze atagaragara mu ruhame, abantu bagatangira kugira impungenge ku buzima bwe, byatewe n’uko yari yarafashe umwanya wo kuruhuka no kumarana igihe kinini n’abuzukuru be.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, kijya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko muri Kamena mu 2025 hari igihe yamaze ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhame, abantu batangira kugira impungenge ku buzima bwe.

Ati “Muri Kamena umwaka ushize mwamaze ibyumweru bigera kuri bitatu mutajya ahagaragara havugwa ibintu byinshi cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bwanyu, kugeza aho Guverinoma ibitanzeho umucyo. Mujya mwumva impamvu byaba byarahangayikishije abantu?”

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko ashobora gufata igihe runaka ari kumwe n’abuzukuru be, kandi ko ibyo bidakwiriye kuba ikibazo.

Ati “Kubera iki ibyumweru bitatu by’ikiruhuko n’abazukuru banjye bikwiye kuba ikibazo? Nakabaye narafashe ukwezi. Wenda ni byo abantu ntabwo babimenyereye.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza, ndetse kurenza ubwa bamwe mu bo banganya imyaka y’ubukure.

Ati “Reka mbabwire ikintu kimwe, nufata abantu tungana 100 yaba abo mu Bufaransa, muri Amerika, mu Bwongereza n’ahandi nanjye mukanshyiramo, hanyuma mukareba uko ubuzima bwabo buhagaze, muzabona ko nzaza mu 10 ba mbere bameze neza. Ibyo bikwiye kubamara impungenge. Sinzi uko ejo bizaba bimeze cyangwa mu myaka itanu, 10 iri imbere ariko ubu rwose meze neza.”

Muri Kamena 2025, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko ari mu kiruhuko cy’akazi, nyuma y’igihe yari amaze agaragara mu ruhame, bigatuma hari abakeka ko yaba arwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *