Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda bari bafite amapeti atandukanye aho 5 bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bahawe ipeti rya Commissioner of Police.
Ni ibikubiye mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryashyizwe hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2026.
Mu bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bahawe ipeti rya Commissioner of Police ni Emmanuel Karasi, Bertin Mutezintare, Jean Nepomuscene Mbonyumvunyi, Barthelemy Rugwizangonga na Fidele Mugemana.
Mu bandi bazamuwe mu ntera harimo 10 bari bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe irya Assistant Commissioner of Police, 5 bari bafite irya Senior Superintendent of Police bahawe irya Chief Superintendent of Police, 94 bari bafite irya Superintendent of Police bahawe irya Senior Superintendent of Police.
Hari 161 bari bafite ipeti rya Chief Inspector of Police bahawe irya Superintendent of Police, 574 bari bafite irya Inspector of Police bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Chief Inspector of Police na 17 bari bafite irya Assistant Inspector of Police bahawe irya Inspector of Police.
Mu bandi ba Polisi bazamuwe mu Ntera harimo Ba Suzofisiye n’Abapolisi bato 4880.






Leave a Reply